Image default
Utuntu n'utundi

Impanga zavutse zifatanye zatandukanyijwe

Impanga zo muri Brezil zari zifatanye umutwe zatandukanyijwe ku bw’ikoranabuhanga.

Bernardo na Arthur Lima b’imyaka itatu y’amavuko babagiwe i Rio de Janeiro, ku gikorwa cyayobowe n’ibitaro bya Great Ormond Street i London hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa yiyambaza amashusho atanga amakuru ku bakora ibikorwa byo muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga bizwi nka ‘virtual reality’.

Amatsinda [y’abaganga] yamaze igihe cy’amezi agerageza ubuhanga bwo gukoresha amafoto y’impanga hifashishijwe amakuru yavuye mu kubanyuza mu cyuma (CT na MRI).

Bernardo na Arthur Lima bamaze kubagwa

Umuganga w’inzobere mu kubaga, Noor ul Owase Jeelani yabisobanuye nk’igikorwa gisa no ‘kujya mu isanzure’ (space).

Ni cyo gikorwa cyo gutandukanya abantu bavutse bafatanye gikomeye kurusha ibindi gikozwe, nk’uko bivugwa n’umuryango wagiteye inkunga– Gemini Untwined –washiznwe na Bwana Jeelani muri 2018.

Yavuze ko ku nshuro ya mbere, abaganga b’inzobere mu kubaga, bari mu bihugu bitandukanye, bambaye ibyuma bifashisha mu kubaga, batangira kubaga basa n’abari mu cyumba kimwe [ku buryo bwa virtual reality].

Bernardo na Lima

Izi mpanga cyangwa amahasa mu Kirundi zabazwe inshuro zirindwi, mu gikorwa cyatwaye amasaha 27 n’abaganga 100.

@BBC

Related posts

Uwari yaburiwe irengero yinjiye mu itsinda ryo kumushakisha arifasha kumushaka

EDITORIAL

Uko ikiremwamuntu cyatakaje umurizo

EDITORIAL

Impamvu itera amaso gutukura nyuma yo koga muri pisine yamenyekanye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar