Image default
Utuntu n'utundi

Hari impungenge ko bamwe batewe ‘serumu’ mu mwanya w’urukingo rwa Covid-19

Abatagetsi mu majyaruguru y’Ubudage basabye abantu barenga 8,000 kongera kwikingiza Covid kuko bikekwa ko umuforomokazi ashobora kuba henshi yarabateye serumu (saline) aho kubatera urukingo nyarwo.

Polisi iri gukora iperereza ku bikorwa by’uwo muforomokazi ku kigo cyo gukingira cya Friesland, mu majyaruguru y’Ubudage.

Mbere, abantu batandatu nibo byari byaketswe ko batewe uyu muti utica w’amazi arimo umunyu usanzwe wifashishwa mu gufasha abarwayi, mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane.

Ubu benshi muri bo basanze barawutewe ni abarengeje imyaka 70  bari mu cyiciro cy’abageramiwe n’iki cyorezo.

Peter Beer umupolisi muri ako karere asubirwamo n’ikinyamakuru Süddeutsche Zeitung, avuga ko uwo muforomokazi w’imyaka 40 yari amaze igihe atangaza ibyo yise “amakuru y’ingenzi cyane kuri corona”, anenga ingamba za leta zo kuranya iki cyorezo.

Ikinyamakuru NDR cyaho kivuga ko abantu 8,557 basabwe gusubira kwikingiza bushya, kandi abagera ku 3,600 bamaze kwemeza gusubirayo.

Mu kwezi kwa kane, uwo muforomokazi yemeye ko yateye serumu abantu batandatu mu guhisha ko yari yatuye hasi agacupa k’urukingo.

Ariko mu gihe polisi yakoraga iperereza byabonetse ko hari abandi bantu benshi batewe serumu aho guterwa urukingo rwa Pfizer bari bizeye ko bahawe.

Polisi ntihakana ko hari impamvu ya politiki zaba zarateye uyu muforomokazi gukora ibi, nubwo abanyamategeko be ibyo babihakanye.

Abandi batangabuhamya benshi bari kubazwa ariko kugeza ubu nta muntu uraregwa mu rukiko muri iyi dosiye.

Ubudage bwagize abantu benshi bigaragambije bamagana izi nkingo.

Amatsinda amwe ya politiki ari mu yamaganye amakuru atangwa na leta n’imyanzuro yayo ku ikwirakwira rya Covid.

SRC:BBC

Related posts

Inkuba yishe abantu barimo gufata ‘selfie’

Emma-Marie

Umugore bari bagiye gushyingura yazutse arira

Emma-Marie

Wari uziko uturemangingo-fatizo tw’umubiri tuba dushya buri myaka irindwi ?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar