Image default
Mu mahanga

Impungenge ni zose ku banye-Congo bakomeje guhungira muri Uganda

Kuva kuri uyu wa kane muri Uganda hatangiye kugera impuzi zihunga imirwano ibera mu karere ka Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Umubare nyawo w’izo mpunzi kugeza ubu ntabwo uramenyekana neza kubera ko uhindagurika buri kanya.

Gusa umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri muri Uganda aravuga ko abari bamaze kugera muri icyo gihugu ku mugoroba wo kuwa kene bagera ku 1000. Abo baje baturuka mu karere ka Boga na Beni muri Ituri, ho mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Muri Uganda izo mpunzi zirinjirira ahitwa Ntoroko mu burengerazuba bw’igihugu zigahita zijya kubana n’abaturage ba Uganda zisanze.

Mesach Kawamala ukuriye akarere ka Ntoroko avuga ko imiryango igoboka abafite ibibazo nkibyo itahagera. Avuga ko hakenewe ibiribwa n’amacumbi kuko kugeza ubu igice kinini cy’abahunga gicumbikiwe mu mashuli.

Hari impungenge ko abantu bahagera ari benshi bashobora gutuma ubwandu bwa Covid 19 busanzwe bwazamutse muri icyo gihugu noneho bwarushaho kwiyongera.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Uganda: Havutse umutwe w’inyeshyamba zigambiriye guhirika ubutegetsi

EDITORIAL

Biden avuga ko Trump ‘ateye ishozi’ kubera kwibaza ku nkomoko ya Kamala Harris

Emma-marie

Inkuba yakubise abari batashye ubukwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar