Image default
Amakuru

Ingendo z’imodoka rusange hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zirabujijwe

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye harimo ikivuga ko ingendo z’imodoka rusange hagati y’umujyi wa kigali n’izindi ntara zahagaze.

Mu ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 uhereye tariki ya 26 Kanama 2020 harimo ivuga ko ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zihagarikwa, ariko ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati ya Kigali n’Izindi Ntara zo zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima

Mu bindi byemezo byafashwe harimo n’ikivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Related posts

Umwe yaburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye muri Nyabarongo

EDITORIAL

Rwanda takes center stage in Africa’s agricultural innovation

EDITORIAL

Abasirikare b’u Rwanda bari barashimuswe na FARDC barekuwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar