Image default
Ubutabera

Karasira Aimable ntiyaburanye

Urubanza rwa Aimable Karasira rwasubitswe kuko ‘ataramera neza nyuma yo gukira Covid’ kandi kuko uruhande rwe rwasabye inyandiko ya muganga itaraboneka yerekana uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Karasira, uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, yafunzwe mu mpera z’ukwezi kwa gatanu ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi”, icyaha umwunganira ahakana.

Nyuma yanduye Covid-19 ataraburanishwa ashyirwa mu bitaro, nyuma yo kuyikira uyu munsi yari gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kuri ‘station’ ya polisi ya Kicukiro aho afungiye niho yari kuburanira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umwunganizi we Evode Kayitana yabwiye BBC ko yasabye urukiko ko urubanza rw’umukiriya we rwimurwa kuko ataramera neza nyuma yo gukira Covid.

Yavuze kandi ko yasabye inyandiko ya muganga yerekana uko amagara ye mu mutwe yifashe ariko iyo nyandiko itaraboneka.

Kayitana avuga ko kuva mu 2003 Karasira yivuza ibibazo by’agahinda gakabije (depression) ariyo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko ubu ahagaze, kuko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ataburanishwa.

Urukiko rwemeye ibisabwa n’abunganira uregwa, rwimurira urubanza tariki 23 z’uku kwezi.

SRC: BBC

Related posts

U Bufaransa: Padiri Thomas Nahimana mu bagize uburakari nyuma y’ikatirwa rya  Rwamucyo

EDITORIAL

Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cyuko Kabuga ‘adashobora gukomeza kuburanishwa’

EDITORIAL

Ikibazo cy’ubucucike bukabije muri za gereza zo mu Rwanda gihangayikishije abasenateri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar