Image default
Ubutabera

Karasira Aimable ntiyaburanye

Urubanza rwa Aimable Karasira rwasubitswe kuko ‘ataramera neza nyuma yo gukira Covid’ kandi kuko uruhande rwe rwasabye inyandiko ya muganga itaraboneka yerekana uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Karasira, uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, yafunzwe mu mpera z’ukwezi kwa gatanu ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi”, icyaha umwunganira ahakana.

Nyuma yanduye Covid-19 ataraburanishwa ashyirwa mu bitaro, nyuma yo kuyikira uyu munsi yari gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kuri ‘station’ ya polisi ya Kicukiro aho afungiye niho yari kuburanira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umwunganizi we Evode Kayitana yabwiye BBC ko yasabye urukiko ko urubanza rw’umukiriya we rwimurwa kuko ataramera neza nyuma yo gukira Covid.

Yavuze kandi ko yasabye inyandiko ya muganga yerekana uko amagara ye mu mutwe yifashe ariko iyo nyandiko itaraboneka.

Kayitana avuga ko kuva mu 2003 Karasira yivuza ibibazo by’agahinda gakabije (depression) ariyo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko ubu ahagaze, kuko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ataburanishwa.

Urukiko rwemeye ibisabwa n’abunganira uregwa, rwimurira urubanza tariki 23 z’uku kwezi.

SRC: BBC

Related posts

LDGL yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere ya ba ‘MAJ’

Emma-marie

2018 na 2019: Abagabo 86 bishe abagore babo, na ho abagore 30 bica abagabo-RIB

Emma-marie

RIB Director urges nurses to prioritize victims’ health and evidence preservation

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar