Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano mu karere ka Karongi bavuga ko bibagora kubona aho biherera kubera ko ubwiherero bubakiwe bwazibye.
Ni ubwiherero bwubatswe bushyirwamo itiyo imanura imyanda ikajya mu cyobo kinini gitwikirije shitingi. Icyo cyobo gifite udutiyo duto dusohora gaze ikajya mu mashyiga yo mu bikoni bakayicana mu buryo bwa biogaz.
Muri 2018 nibwo aba baturage batujwe muri uyu mudugudu, bahabwa inzu, zifite ibikoni n’ubwiherero. Abenshi muri bo biogaz bahawe zakoze igihe kitarenze ibyumweru bibiri zirapfa. Uku gupfa kwa biogaz bakeka ko gufitanye isano no kuziba kw’imiyoboro yamanuraga imyanda iyivana mu tuzu tw’ubwiherero.
Ubwiherero bwarazibye none basigaye bajya gutira mu baturanyi
Bikorimana Martin yavuze ko amayeri yose bagerageje ngo barebe ko ubwo bwiherero bwazibuka bagakomeza kubukoresha yananiranye.
Ati “Ubu kugira ngo tubone aho twiherera dukora urugendo tukajya gutira ubwiherero mu kigo cy’ishuri kiri ruguru iriya cyangwa tukajya gukoresha ubwo ku ishoko”.
Mukashema Marceline, yavuze ko nijoro aribwo bibagora cyane kuko hari igihe umwana ashaka kujya mu bwiherero mu gicuku hagati .
Ati “Aho tujya gutira ubwiherero ni kure y’amazu dutuyemo. Mwadukorera ubuvugizi abatekinisiye babyubatse bakaza kureba ikibazo bufite bakakidukemurira”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Niyonsaba Cryaque yavuze ko imiryango ifite iki kibazo iri mu miryango 40 yatujwe muri uyu mudugudu mu kiciro cya kabiri.
Ati “Turi kuganira n’inzego zitandukanye zirimo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, kugira ngo turebe icyakorwa gusa ibijyanye na biogaz byo bigaragara ko byananiranye”.

Ibi byobo bitwikirije shitingi nibyo byajyagamo imyanda yo mu bwiherero ngo byarazibye
Umudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano muri rusange wose watujwemo imiryango irenga 360 yimuwe mu butaka bwayo buterwa icyayi. Iyi miryango igizwe n’abaturage barenga 1600.
Abafite ikibazo cy’ubwiherero budakora ni bamwe mu miryango 40 yatujwe muri uyu mudugudu mu cyiciro cya 2.
Iriba.news@gmail.com