Image default
Mu mahanga

Kenya: Amaze kuba umwere ku gitero cy’iterabwoba kuri Westgate Mall yahise ashimutwa

Umugabo wari umaze kugirwa umwere ku gitero cy’iterabwoba cyakozwe ku iguriro rya Westgate Mall i Nairobi muri Kenya yahise aburirwa irengero.

Umuryango wa kisilamu utegamiye kuri leta muri Kenya, uvuga ko Liban Abdullahi yashimuswe n’abantu batazwi ubwo yari akiva mu biro bya polisi birwanya iterabwoba.

Ukuriye uwo muryango yabwiye BBC ko  Abdullahi yari muri taxi maze abagabo bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso bagahagarika imodoka arimo bamutegeka kuvamo, baramutwara.

Umunyamategeko we Mbugua Mureithi nawe yabwiye nk’ibi televiziyo NTV yo muri Kenya, gusa yongeraho ko abamutwaye bavuze ko ari abashinzwe umutekano.

Polisi ya Kenya yanze kugira icyo ivuga kuri ibi.

Kuwa gatatu, abantu babiri bahamijwe umugambi w’iterabwoba no gufasha itsinda ryagabye igitero ku iguriro rya Westgate mu 2013 hakicirwa abantu 67.

Liban Abdullahi we yagizwe umwere ararekurwa. Uyu musomali w’impunzi muri Kenya ni umuvandimwe w’umwe mu bagabye icyo gitero akicirwa aho.

Nubwo ari impunzi, afite ibyangombwa bya Kenya, ibi kandi yabirezwe nk’icyaha ko yabibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwamugize umwere no kuri icyo cyaha ruvuga ko ikibazo cy’ubwenegihugu kitazanwa mu manza z’abaregwa ibyaha bikomeye.

Related posts

Umugore w’Umunyamerika ushinjwa kuyobora abarwanyi ba Islamic State yatawe muri yombi

EDITORIAL

Uwasatiriye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II yatawe muri yombi

EDITORIAL

Amahano ‘Isoko ry’abana rikomeje kwaguka’ umwe agurishwa 2000$-6000$

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar