Uwahoze ari chancelière/chancellor w’Ubudage yahagaze ku buryo yakoranye na Perezida Vladmir Putin mu kiganiro cya mbere gikomeye yatanze kuva avuye ku butegetsi.
Angela Merkel yavuze ko “ntacyo yicuza” ku kuba yarashyigikiye ibihano ku Burusiya mu gihe bwafataga umwigimbakirwa wa Crimea ku ngufu buwambuye Ukraine mu 2014.
Yahagaze kandi ku ruhande yari ariho ubwo Ukraine yasabaga kwinjira muri NATO/OTAN mu 2008.
Merkel yanenzwe gukurikirana cyane inyungu z’ubucuruzi yubaka umubano ukomeye n’Uburusiya.
Umuhora utwara gas wa Nord Stream 2 uyivana mu Burusiya ukayigeza mu Budage wubatswe ari ku butegetsi ariko ufungwa n’uwamusimbuye, Olaf Scholz, mbere gato y’uko Uburusiya butera Ukraine tariki 24 Gashyantare(2).
Ubudage ubu buri ku gitutu cyo gufatira ibihano Uburusiya kubera ibitero byabwo.
Ariko kandi bugowe no kugabanya – mu buryo butazahaje ubukungu bwabo – gutungwa n’ibitoro na gas by’Uburusiya.
Gusa Merkel avuga ko Uburayi n’Uburusiya ari abaturanyi badashobora kwirengagizanya.
Ati: “Tugomba kubona uburyo bwo guturana nubwo hari ibyo tutumvikanaho.”
Mu kiganiro kuri televiziyo ARD yavuze ko ibitero by’Uburusiya “si ibintu byo kutihanganira gusa ahubwo ni n’ikosa rikomeye ry’Uburusiya”.
Ati: “Nidusubira inyuma mu binyejana tujya impaka ngo ni akahe gace gakwiye kuba ari ak’uyu, icyo gihe tuzaba mu ntambara gusa. Ibyo ntabwo ari ibintu bikwiye.”
Merkel yahagaze ku bihano bafatiye Uburusiya ubwo bwigaruriraga ku ngufu Crimea buvuga ko ari ubutaka bwabwo.
Yavuze kandi ko ku gihe cye Ubudage bwashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Minsk yo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Ukraine mu 2014-15.
Ayo masezerano, nk’uko we abivuga, yemereraga Ukraine igihe cyo kwiteza imbere nk’igihugu no gukomeza igisirikare cyayo.
Ati: “Ntabwo nakwirenganya ko hari ibyo ntakoze. Simbona ko navuga ngo ‘kiriya nticyari cyo’ niyo mpamvu nta kintu na kimwe nicuza.”
Mu 2008, Merkel yarwanyije ko Ukraine yinjira muri NATO kuko yavugaga ko byari gutera imirwano hagati y’Uburusiya na Ukraine, kandi ko iki gihugu kitari cyiteguye.
Ati: “Icyo gihe ntabwo yari Ukraine tuzi uyu munsi. Igihugu ntabwo cyari gihamye, cyari cyaramunzwe na ruswa.”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, itaremererwa kujya muri OTAN nubwo bimwe mu bihugu biyirimo biri kuyifasha cyane, yavuze ko icyemezo cy’Ubudage cya 2008 cyari “ukwibeshya”.
Kuwa kabiri, Angela Merkel, wavuye ku butegetsi mu mezi atandatu ashize, yavuze ko afitiye “icyubahiro gikomeye” Zelensky kandi atangazwa “n’ubutwari n’ishyaka” ry’abanya-Ukraine mu kurwana ku gihugu cyabo.
@BBC