Image default
Amakuru

Leta yigomwe miliyari 29 Frw ku mwaka ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka

Leta y’u Rwanda  itangaza ko yigomwe miliyari 29.3 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, kugirango ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bidateza izamuka ry’ibiciro by’ingendo muri rusange bikabera umuzigo abaturage.

Tariki 4 Werurwe uyu mwaka nibwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari byazamutseho 30% ku isoko mpuzamahanga, bituma mu Rwanda nabyo bizamukaho 10%.

Lisansi na Mazutu ku isoko mpuzamahanga byazamutseho 17%, ibyo bikaba byari gutuma mu Rwanda ibyo biciro bizamukaho 7%.

Nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’isi byazamutseho 17%, ababitumiza babizana mu Rwanda nabo bavuga ko bigomwe 10% by’inyungu babonaga kuri buri litiro.

Ku mwaka leta yo ivuga ko yigomwa amafaranga agera kuri miriyari 29.3 Frw, kugirango ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazamuka cyane ku buryo ihindagurika ry’ibiciro muri Werurwe na Mata byagumye kuri 1.4%, mu gihe intego ari uko uyu mwaka uzarangira ihindagurika ry’ibiciro rigeze kuri 3.5%.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete, avuga ko leta yigomwe ngo abaturage batagerwaho n’ingaruka.

Yagize ati “Iyo ibiciro bizamutse, niyo mpamvu hashyizweho uburyo bwo gufasha ku buryo amabisi atazamura ibiciro, murabizi kuva umwaka ushize igihe ibiciro byatangiraga kuzamuka, leta yabonye ko igomba kurengera umugenzi uwo ariwe wese cyane cyane abagenda muri bisi, niyo mpamvu RURA yashyizem buryo bisi zitazamura ibiciro ariko amafaranga asigaye leta iba ariyo iyatanga.

Avuga ko ubundi ku mwaka bari babaze miliyari 29.3 byajyaga gutwara ngo ibiciro ntibizamuke, ibyo bikazafasha abagenzi ngo ntibongere kuri ya mafaranga yabo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Ernest Nsabimana yatangaje ko atari ko byagenze kuko leta yakomeje kwigomwa imwe mu misoro ku buryo byatumye igiciro kitazamuka.

Abatumiza ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda, nabo bavuga ko bigomwe 10% by’inyungu yabo kuri buri litiro bihwanye n’amafaranga 5.

Umuyobozi Mukuru mu ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peteroli Joseph Akumuntu avuga ko bigamije kudatakaza abaguzi babo.

Bamwe mu baguzi ba lisansi na mazutu bishimiye iki cyemezo leta  n’abacuruzi bafashe cyo kuborohereza

Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Philippe Ndikubwimana  avuga ko iki cyemezo leta ifata cyo kugenzura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari icyemezo gifitiye akamaro ubukungu bw’igihugu.

Iyo leta ndetse n’abacuruzi batigomwa, igiciro cya lisansi cyari kuva ku mafaranga y’u Rwanda 1,088 kikagera ku 1,161 naho mazutu yari kuva ku 1054 ikagera ku mafaranga 1090.

SRC:RBA

Related posts

Uruhare rw’Ababyeyi ni ingenzi mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana-Video

EDITORIAL

Perezida Kagame yifurije Karidinari Kambanda imirimo myiza

Emma-marie

Rwanda: Abacuruza imiti ikoreshwa mu kongera igitsina basabwe kuyisubiza iyo bayikuye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar