Ubutumwa bwatangajwe ku rukuta rwa Twitter rwa RURA kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 buragira buti “N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe. Leta ikaba yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli”.