Perezida Kagame yavuze ko ibitangazamakuru byihurije hamwe muri ‘‘Forbidden Stories’’ mu guharabika u Rwanda binyuze mu ruhererekane rw’inkuru ziswe ‘‘Rwanda Classified’’bitazarubuza gukomeza gutera imbere.
Yabivugiye mu Kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kamena 2024.
Muri Gicurasi 2024, ni bwo hongeye kumvikana inkuru zakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru basaga 50 biganjemo abo ku Mugabane w’u Burayi bo mu binyamakuru 17, baturuka mu bihugu 11.
Izi nkuru zasohotse mu bitangazamakuru mpuzamahanga ziri mu mujyo w’icyiswe ‘ubucukumbuzi’ bwerekana ko u Rwanda nubwo rwateye imbere ariko rukora amabi menshi aho berekana ko hari inkuru bigoye kuvugwa ku Gihugu, ko itangazamakuru ritisanzuye, ko ruhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC n’ibindi.
Perezida Kagame yavuze ko yagaragaje ko abanyamakuru bari inyuma y’uyu mushinga ntacyo bazageraho.
Yagize ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakoresheje ayo mafaranga n’imbaraga zabo mu bindi. U Rwanda rurahari ndetse ruzakomeza gutera imbere buri mwaka.”
Inkuru zakozwe muri “Rwanda Classified” zigitangira gutangazwa, zajowe cyane n’abasesenguzi batandukanye, abanditsi n’abazi neza Politiki y’u Rwanda.
Senateri Uwizeyimana Evode aherutse gutangariza mu Kiganiro Isesenguramakuru ko “Forbidden Stories” ari icyegeranyo gishaka kurimburana u Rwanda n’imizi kuko kigaruka ku ngingo zitandukanye ariko zidafite ishingiro.
Umushakashatsi Tom Ndahiro we yagaragaje ko abaharabika u Rwanda bose bahuriza ku kintu kimwe cyo kutishimira ibidasanzwe u Rwanda rwagezeho, bagashaka kubitwerera ko hari ibyo rukora bidakwiye.
Aba bose bahuriza ku kuba izi nkuru zarazamuwe mu bihe byo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ateganyijwe muri Nyakanga 2024, kugira ngo bace igikuba mu bantu.
Icukumbura ryakozwe n’abanyamakuru bibumbiye muri ‘‘Forbidden Stories’’ bivugwa ko ryatanzweho asaga miliyoni 2$.
@RBA