Image default
Amakuru Politike

Perezida Kagame yahakanye ko nta musirikare wa RDF urwanira ku butaka bwa RDC

Perezida Kagame avuga ko nta ruhare na rumwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifite mu bitero  bikorwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR  n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu. 

Perezida Kagame yavuze ko atungurwa n’inzobere zirengagiza ukuri kw’ibibera mu Majyepfo ya RDC, zikavuga ibitariho.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 27 Mata 2020, cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo yari abajijwe ku bivugwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga ko hari uruhare rw’Ingabo z’U Rwanda mu guhashya umutwe wa FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro igaragara mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Perezida Kagame yavuze ko nta musirikare wa RDF wigeze ajya ku butaka bwa RDC

Perezida Kagame yarakomeje ati “Nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze ujya ku butaka bwa DRC, habe n’umwe kandi ibyo mbihagazeho. Ariko imiryango imwe n’imwe na bamwe mu banyamakuru bo ngo babasha kubona za batayo n’ibindi nk’ibyo, ariko guverinoma ya DRC ubwayo izi ukuri kose, izi neza ko nta musirikare n’uyu n’umwe wa RDF uri yo”.

Yakomeje avuga ko abakwiza izo nkuru z’ibinyoma ari abafite inyungu mu kubaho kw’iyo mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo bityo bakaba bakwirakwiza ibyo binyoma nkana.

Ati “Guverinoma ya DRC yakoze akazi keza kuko n’ubundi byose bibera ku butaka bwayo kandi Abacongomani ni bo ku ikubitiro bagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’iyo mitwe ukuyemo wenda abakorana na yo banabibonamo inyungu. Bamwe muri bo ntibaba no muri DRC baba hanze ya kiriya gihugu, aho wumva bamwe barega u Rwanda ko ruri muri DRC rurwanirayo na FDLR kandi ibyo bakabikorera mu mahanga.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko bamwe mu bavuga ibyo ari abanyarwanda bari muri iyo mitwe cyangwa banayitera inkunga cyangwa abaterankunga babo ugasanga na bo si abanyarwanda ahubwo ni abo mu bihugu by’u Burayi na Amerika, bigakomeza kuba uruvange ariko ibyo bikanakwereka impamvu iki kibazo kimaze imyaka 26 kitarakemuka.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama-Perezida Kagame

Ndahiriwe Jean Bosco

Ugiye kugura urubuga rwa Twitter yamenyekanye

Emma-Marie

Perezida Kagame yavuze ko agiye gufatira ibyemezo bikomeye abayobozi bakora nabi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar