Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Cyubahiro Bagabe Mark, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ko bakwiye guhinga ibihingwa bitanga umusaruro, atanga urugero kuri avoka dore ko izera mu Rwanda ari imari ishyushye ku isoko mpuzamahanga.
Yabigarutse kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ubwo mu Karere ka Rubavu hatangirizwaga gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 mu mushinga w’imyaka itanu uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 18.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Cyubahiro Bagabe Mark, yasobanuye ko iyi gahunda igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa zizafasha abaturage kwihaza mu biribwa bakava mu mirire mibi. Muri ibi biti bizaterwa kandi harimo n’ibifite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kurwanya isuri.

Yagiriye abaturage inama yo guhinga ibihingwa bitanga umusaruro ku buzima bwabo ndetse no ku bukungu bwabo ndetse n’ubw’Igihugu.
Yagize ati : “Ibyo abana bacu bakeneye kugira ngo batagwingira birahari, tuvuge nk’umuturage ufite umurima wa metero 10 ku 10 agashyiramo urutoki, ntabwo rwamutunga ariko agiye agashyiramo ibiti bitanu by’avoka byatunga umuryango, ntabwo dukwiye kwihanganira ko abana bacu bagwingira hari ibiribwa hari ibiyaga dukwiye kongera ubukangurambaga.”
Yakomeje avuga ko avoka zera mu Rwanda zifite isoko rihagije ku mugabane w’Iburayi ndetse n’Aziya, ashishikariza abaturage guhinga izi mbuto kuko zizatuma bakungahara.
Ni igikorwa cyatangirijwe ku musozi wa Rubavu uhereye mu Murenge wa Gisenyi, ku ikubitiro hatewe ibiti 556, mu gihe mu Karere kose hatewe 5400.
Muri iyi gahunda hamaze guterwa ibiti 3600 ku mashuri n’ibiti 1800 byahawe abaturage mu ngo aho buri muryango wahawe ibiti bitanu.
“Hazibandwa ku biti gakondo byera mu Rwanda”
Uyu mushinga wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 uterwa inkunga n’Umuryango utari uwa Leta ufasha abaturage kwishakamo ubushobozi bw’ibibateza imbere mu buhinzi (APEFA).
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri APEFA Habanabakize Portais, yavuze ko mu gutera ibyo biti hazibandwa ku biti gakondo byera mu butaka bw’u Rwanda kandi byifitemo ubudahangarwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yavuze ati: “Impuzandengo y’ibiti tuzatera mu gihugu hose, mu Turere 11, ni ibiti bisaga 6 400 000 byiganjemo avoka, imyembe n’imitima y’imfizi (Coeur de Beauf), kuko hari ibiti bya gakondo tuzatera. Ibiti byinshi dufite byakomotse mu mahanga ariko hari ibindi biti gakondo byari bimenyereye ubutaka bw’u Rwanda, nk’ubu hari igiti bita umutima w’ipfizi cyari igiti abantu bakunze ariko kikaba kitakigaragara cyane muri iki gihe. Hari akarere kera amapapaye n’ibindi.”
Abaturage bishimiye iyi gahunda
Nyirarugendo Rose, atuye mu Murenge wa Rugerero, avuga ko iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto hamwe n’ibiti bivangwa n’imyaka ari ingenzi cyane. Yavuze ati: Iyi gahunda nayishimiye cyane kuko ibiti by’imbuto bizadufasha guha abana bacu indyo yuzuye kandi tuzajya tunagurishaho.”
Habanabakize Simeon, utuye mu Murenge wa Rubavu nawe yavuze ati : “Ni amahirwe akomeye kubona abayobozi baje inaha tugatera ibiti. Hari ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyibuze kwera, hamwe n’ibiti by’imbuto, utabihawe na MINAGRI nta handi wabikura. Twishimiye ko babitwegereje natwe tugiye kubibyaza umusaruro.”
Mu biti bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 bizaterwa mu gihugu hose, hazibandwa kuri avoka, imyembe, amapapaye, amapera n’izindi mbuto zifasha mu kurwanya imirire mibi.
Photo: MINAGRI
Iriba.news@gmail.com