Image default
Amakuru

Minisitiri Habimana yasabye Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru

Mu gihe u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kwita ku bageze mu zabukuru, cyane cyane abatishoboye, no kubaha umwanya ukwiye mu mibereho y’igihugu kuko ari inkingi y’iterambere rirambye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, ubwo mu Karere ka Karongi hizirihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko uyu munsi ari ingirakamaro ku rwego rw’igihugu. Asaba abaturage gushimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema kwita ku mibereho myiza y’abaturage ntawe usigaye inyuma, harimo n’abageze mu zabukuru baduteranije kuri uyu munsi.

Yagize ati: “Mu Rwanda, kwita ku bageze mu zabukuru bishimangirwa na Politiki y’Abageze mu Zabukuru yashyizweho mu 2021, yibanda ku nkingi enye z’ingenzi: ubuzima, ubukungu, imibereho myiza n’ubusabane hagati y’abato n’abageze mu zabukuru.”

Yakomeje avuga ko Leta yashyizeho gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda, cyane cyane abageze mu zabukuru batishoboye, zirimo:

Porogaramu ya VUP (Old Age Grant): itanga inkunga y’ingoboka ku bageze mu zabukuru batishoboye, gahunda yo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994: itanga inkunga n’amacumbi ku batarayafite, ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle): Leta yishyurira ubwisungane ku bageze mu zabukuru batishoboye, ubwiteganyirize bw’izabukuru: guhera Mutarama 2025, pansiyo yazamuye inshuro 2.5 ku bahabwaga make hamwe na gahunda ya Ejo Heza: ifasha Abanyarwanda b’ingeri zose guteganyiriza izabukuru.

Minisitiri Habimana yashimangiye ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, ari ngombwa gukomeza guzamura uruhare rw’abageze mu zabukuru mu kubaka igihugu, binyuze mu gutanga inama n’ibitekerezo bifasha abakiri bato gusigasira ibyagezweho.

Yakomeje ati: “Uyu munsi kandi ni umwanya wo gushimira abageze mu zabukuru bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ndetse n’abantu bose bagira icyo bigomwa buri munsi bafasha abatishoboye.”

Yashishikarije kandi abagize umuryango Nyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru, kuko aho tugeze tubikesha imbaraga n’ubwitange bwabo, kandi natwe tugomba kubitaho.

Image

Mu gusoza, yagize ati: “Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, kuko ni inkingi mu iterambere rirambye.”

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025 igaragaza impinduka ku bijyanye n’ijanisha ry’abaturage bo mu Rwanda bafite imyaka 60 kuzamura riteye ritya:

Muri 2012, abageze mu zabukuru bari 4.87% by’abaturage bose, muri 2022,umubare wabo wiyongereye ugera kuri 6.51% by’abaturage bose mu gihe muri 2025 bagera kuri 6.45% by’abaturage bose.

UmwakaUmubare w’abageze mu ZabukuruIgipimo ku baturage bose
1978231,9994.8%
1991256,0005%
2002287,0004.3%
2012511,7384.87%
2022862,9296.51%
2025882,0006.45%

iriba.news@gmail.com

Related posts

Rwanda: Ababuriye ababo mu maboko y’abaganga barasaba ubutabera

EDITORIAL

ICRC n’abafatanyabikorwa bayo barebeye hamwe uko ikoranabuhanga ryakwihutisha ibikorwa by’ubutabazi

EDITORIAL

Inzobere zatahuye ko amazi akikije aho Titanic iri ateye akaga

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar