Image default
Amakuru

Minisitiri Uwimana Consolée yibukije Abanyarwanda uruhare rw’ibiganiro mu kubaka Umuryango utekanye

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Hon. Uwimana Consolée, yibukije ababyeyi kwimakaza ibiganiro hagati yabo no gushaka umwanya wo kuganira n’abana, bakabatega amatwi, bakabaha uburere bwiza hagamijwe kubaka umuryango uhamye kandi itekanye.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango ku Rwego rw’Igihugu, uyu munsi wahujwe no kwizihiza gahunda yiswe ‘Umugoroba w’Umuryango’.

Image

Minisitiri Uwimana yavuze ko bumwe mu buryo bwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, ari ukuganira kw’abawugize, bakungurana ibitekerezo ku mibereho yawo kandi bagafatanya gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo umuryango ushobora guhura nabyo.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti:‘Ibiganiro byiza, ireme ry’umuryango” Yagize ati: “Iyi nsanganyamatsiko irongera kutwibutsa uruhare rw’ibiganiro mu kubaka umuryango n’iterambere ryawo, ikwiye kongera kudukomanga nk’Abanyarwanda tukicara tugashyira imbere ibiganiro nk’inzira y’amahoro, ubwumvikane no gukemura amakimbirane akomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda.”

Yakomeje ati:“Twifuza ko ababyeyi n’urubyiruko basubira mu ndangagaciro z’umuco wacu: kubaha, gusabana, kuganira, gutega amatwi no gukemura amakimbirane mu mahoro. Aho bitubahirijwe, ikibazo cy’imiryango isenyuka gikomeza kwiyongera.”

Image

Yakomeje avuga ko kwimakaza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo ari ishingiro ryo kubaka umuryango uhamye, utekanye kandi ushoboye kurera neza abana b’u Rwanda.

Kuganira birubaka

Ndaribumbye Emmanuel  n’umugore we Jeannette Uzayisenga, batuye Kadobogo mu Murenge wa Kinyinya, bamaranye imyaka 14. Mu buhamya batanze bagaragaje ko urugo rwabo rushingiye ku musingi wo kuganira.

Uyu mugabo yavuze ko we n’umugore we bameranije ko ntacyo bagomba guhishana. Binyuze mu ikayi y’imihigo buri mwaka bahiga imihigo y’ibyo bazakora, umwaka washira bakicara bagasuzuma ibyo bagezeho. Yavuze kandi ko bafatanya kurera abana babo no guhana uwakosheje.

Image

Uzayisenga nawe ahamya ko kuganira bibafasha mu kungurana ibitekerezo, gukorera hamwe bakiteza imbere ndetse no kurera abana babo neza.

Photo: RBA

Related posts

5 Bargain Destinations for Fall Travel

Emma-marie

Nyamasheke: Hari ibigo byigisha ikoranabuhanga bitagira umuriro na mudasobwa

EDITORIAL

The Remarkable Influence of Black in Fashion

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar