Image default
Mu mahanga

Misiri: Abagore bahagurukiye kuvuga uko bafatwa ku ngufu n’abagabo babo

Mu Misiri abagore bari kumena inkuta zo guceceka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu haravugwa cyane kurwanya gufata abagore ku ngufu mu ngo zabo, ikintu kugeza vuba aha cyari akatavugwa.

Kuburira: Iyi nkuru irimo ibirambuye ku rugomo rushingiye ku gitsina.

Ku ijoro ry’ubukwe bwe, Safaa w’imyaka 34 yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’umugabo we. Uko gusagarirwa kwamuteye ibikomere ahegereye igitsina, ku kaboko no ku munwa.

Ati: “Nari mu kwezi k’umugore kandi sinari niteguye gukora imibonano iryo joro. Umugabo wanjye yagize ngo ndi kwanga ko twishimana. Yarankubise, amboha amaboko, amfuka umunwa ansambanya ku ngufu.”

Gusa Safaa yanze gutanga ikirego kuri polisi arega umugabo we kubera gutinya ipfunwe. Umuco wo gusiga icyasha uwakorewe ikibi urasanzwe muri sosiyete iha imbaraga nyinshi abagabo, cyane cyane iyo uwahohotewe ari umugore.

Impinduka zaje mu kwezi kwa kane, ubwo inkuru y’uruhererekane (series) yitwa Newton’s Cradle ica kuri televiziyo yanyuzagaho agace k’umugabo uri gusambanya umugore we ku ngufu mu gihe cy’igisibo cy’Abisilamu.

Ku bagore benshi, ako gace k’iyo nkuru kazamuye ibibi bibuka ariko kanabaha imbaraga zo kujya ku mbuga nkoranyambaga kuvuga ibyababayeho.

Mu byumweru bicye, amagana y’ubuhamya yari yuzuye ku mbuga za internet, harimo abagore barenga 700 kuri ‘Facebook page’ bise ‘Speak Up’.

Muri bo harimo na Sanaa w’imyaka 27.

Mu butumwa yanditse kuri iyo paji agira ati: “Yari umumarayika. Umwaka umwe mu rushako rwacu, nari ntwite ndi hafi kubyara, turarwana dupfa akantu gato maze yiyemeza kumpana.

“Yanyubarayeho ku ngufu aransambanya. Nahise ngira ikibazo inda ivamo.”

Sanaa yarwanye intambara ya wenyine ngo abone gatanya, ubu yatandukanye n’uwo mugabo ariko aracyari mu gahinda k’umwana we.

Imibonano mpuzabitsina ikoreshejwe ingufu irimo n’urugomo iravugwa mu bice byinshi bya Misiri, cyane cyane ku ijoro ry’ubukwe.

Impaka kuri ibyo zarushijeho gukara ubwo uwahoze ari umugore w’umuririmbyi ukomeye yajyaga kuri Instagram akavuga inkuru y’uko yafashwe ku ngufu n’umugabo we. Yabivuze arira, video ye ikwira hose, no mu binyamakuru.

Uwo mugabo yamaganye ibyo ashinjwa avuga ko “nta shingiro bifite”, muri video nawe yashyize kuri Instagram asubiza.

Uyu wari umugore we yasabaga impinduka mu mategeko akabamo guhana ibi bikorwa.

Mu bushakashatsi buheruka, bwatangajwe mu 2015, ikigo cya leta ya Misiri gishinzwe abagore cyavuze ko buri mwaka hari ikigereranyo cy’abagore barenga 6,500 bahohoterwa mu ngo zabo.

Iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo imibonano mpuzabitsina ku ngufu, gushyirwa ku nkeke mu magambo bishingiye ku gitsina, n’indi migirire y’ingufu ishingiye ku gitsina.

Reda Danbouki, umunyamategeko akaba n’ukuriye ikigo Women’s Centre for Guidance and Legal Awareness, ati: “Gufata ku ngufu abagore mu ngo zabo biva ku muco umenyerewe hano mu Misiri wo kumva ko amasezerano yo gushakana ategeka umugore guhora yiteguye imibonano mpuzabitsina 24/7”.

Bwana Reda yongeraho ati: “Uwo muco ushingiye ku bisobanuro bivugwa n’idini, ko niba umugore yanze imibonano n’umugabo we aba ari “umunyacyaha” kandi “abamarayika bamuvuma ijoro ryose”.

Kuri izi mpaka, Dar al-Ifta, ikigo cya Misiri cy’ubujyanama kuri Islam gitanga ibigenderwaho, cyavuze ko: “Niba umugabo akoresheje imbaraga ku mugore we ngo baryamane, ni umunyacyaha kandi umugore we afite uburenganzira bwo kujya kumurega mu rukiko ngo ahanwe.”

Ariko n’ubundi Women’s Centre for Guidance and Legal Awareness imaze kubarura ibirego 200 by’abagore barega abagabo babo ibyo bikorwa mu myaka ibiri ishize, ahanini kubera ibizwi cyane nk'”ubwoba bw’ijoro rya mbere”, nk’uko Danbouki abivuga.

Amategeko ya Misiri ntabwo ahana gufata umugore ku ngufu gukozwe n’umugabo we – ikintu gifatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO – kuko inkiko zivuga ko bigoye kubihamya.

Ibirego byinshi byo gufata abagore ku ngufu mu ngo zabo bigera mu nkiko ntabwo birangira hari uhamwe n’icyaha, kubera ingingo ya 60 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Misiri.

Iyo ngingo ivuga ko “Ibiteganywa n’iki gitabo cy’amategeko ntibizakoreshwa ku gikorwa cyose cyakozwe mu bwumvikane, hagendewe ku burenganzira butangwa na Sharia [itegeko rya Kisilamu].”

Ariko Danbouki avuga ko gufata abagore ku ngufu mu ngo zabo bishobora kubonerwa ibihamya “harebwe ku bikomere ku mubiri.”

Impinduka kenshi zigenda buhoro mu Misiri, aho amahame y’ibya kera agishyirwa imbere, ariko amajwi y’abagore bafashwe ku ngufu mu ngo zabo atangiye kumvikana.

Amazina nyakuri ya Safaa na Sanaa ntiyatangajwe mu kurinda umwirondoro wabo.

SRC:BBC

Related posts

Abarundi barenga 200 bari i Dubai babuze epfo na ruguru kubera coronavirus

Emma-marie

Uganda yategetswe kuriha miliyoni $325 kubera kwigarurira igice cya DR Congo

EDITORIAL

“Hushpuppi” icyamamare kuri Instagram yakatiwe gufungwa imyaka 11

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar