Image default
Abantu

Mozambique: Umunyarwanda yishwe arashwe

Umugabo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y’iwe mu murwa mukuru Maputo, nk’uko ukuriye ishyirahamwe ry’izo mpunzi abivuga.

Révocat Karemangingo, wari ushinzwe komisiyo y’umutungo muri iryo shyirahamwe, yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner, nk’uko bivugwa na Cléophas Habiyaremye ukuriye iryo shyirahamwe.

Polisi ya Mozambique nta cyo iratangaza kuri ubu bwicanyi.

Habiyaremye avuga ko ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

Yabwiye BBC ati: “Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu.”

Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

SRC:BBC

Related posts

My husband abused me in different ways

EDITORIAL

Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo

EDITORIAL

USA: Indirimbo y’umwana w’umwirabura w’imyaka 12 yamagana ivanguraruhu yamugize ikirangirire

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar