Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwahaye MTN Rwanda kugeza ku wa 30 Ugushyingo ikaba yamaze gukemura ibibazo byose biri muri serivisi zo guhamagara, bitabaye ibyo ikazafatirwa ibihano birimo no gucibwa amafaranga.
RURA yavuze ko mu igenzura yakoze yasanze hari ikibazo gikomeye ku bakoresha ifatabuguzi rya MTN mu gihe bahamagara, kuko ngo usanga uwo wari usanzwe ufitiye nomero umubura, ndetse mwavugana ihuzanzira (network) rikajya ricikagurika.
Iki cyemezo kivuga ko tariki 29 Ukwakira 2021, MTN igomba kuba yakemuye ibibazo byose bya Internet n’ihuzanzira muri Kigali, icyo gihe nibiba bitubahirijwe MTN izafatirwa ibihano by’amande (gucibwa amafaranga) bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu. Iyi ngengabihe nitubahirizwa, hazafatwa ibindi bihano birimo gucibwa amafaranga bizahita bikurikizwa.”
RURA yatangaje ko mu kubazwa kwabaye ku wa 23 Nyakanga 2021, MTN yemeye ko hakiri icyuho mu kunoza imikorere ku ngingo zimwe na zimwe, bikagira ingaruka mu buryo abakiliya babona serivisi.
Ivuka ko kandi byaje kugaragara ko MTN Rwanda yarenze ku ngengabihe yo gukemura ibibazo yagaragarijwe muri serivisi mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere, byagaragajwe mu ibaruwa yo ku wa 9 Mata.
Icyemezo cy’inama y’ubutegetsi ya RURA cyo ku wa 19 Kanama 2020 kivuga ko uburenganzira MTN Rwandacell PLC yahawe bwo gukorera mu Rwanda buteganya ko igomba gutanga serivisi z’itumanaho, amasaha 24/24 iminsi 7/7.
Kereka gusa igihe habayeho ikibazo gikomeye (force majeure) cyangwa igihe iki kigo cyabanje kubisabira uburenganzira bwanditse butangwa na RURA.
Byatumye inama y’ubutegetsi ya RURA ikorana, ibifataho icyemezo ku 19 Kanama 2021.
Imyanzuro igira iti “Urwego Ngenzuramikorere rusabye MTN Rwandacell PLC gukemura ibibazo byose bijyanye n’ihuzanzira bibangamira uburyo bwo guhamagara (ukagerageza bwa mbere bikanga), telefoni ikikuraho cyangwa ijwi rigacika.”
Yakomeje isaba MTN Rwandacell Plc ko igomba no kubahiriza amabwiriza agenga serivisi nziza mu itumanaho rya telefoni ngendamwa, igendeye ku ngengabihe yahawe.
Iriba.news@gmail.com