Image default
Utuntu n'utundi

Musanze: Bifuza ko ‘Amazi y’amakera’ abungwabungwa

Abaturage bazi n’abaturiye amazi azwi nk’amakera mu Karere ka Musanze basanga ari mu byiza nyaburanga, bagasaba ko yabungabungwa kugira ngo atazatakaza umwimerere wayo.

“Amakera” ni amazi aturuka munsi y’ubutaka akazamuka abira ariko adashyushye. Bajeni Mpumuro Emmanuel, umusaza w’imyaka 81 utuye mu mujyi wa Musanze azi umwihariko w’aya mazi kuva akiri muto cyane cyane ku nka zayashokaga.

Umusaza Bajeni kandi avuga ko kubera uburyo inka zakundaga gushoka aya mazi, iriba ryayo riri mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza ryaje kwitwa “Karaso”, bitewe n’abashumba baharwaniraga batanguranwa gushora inka, bakagera n’aho bakomeretsanya. Ubu kuri iri riba, abato n’abakuru, abarituriye n’abagenzi  barisimburanwaho umunota ku wundi baje kunywa “Amakera”, ngo kuko abaryohera.

Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko mu gihe cy’abakoloni ubwo Abadage bageraga mu Rwanda, iri riba ryaje kubakirwa ariko kuri ubu  bigaragara ko rishaje.

Imirima iri mu nkengero y’iri riba irahingwa, no mu gihe cy’imvura amazi y’imigezi itemba ya Mpenge na Cyuve akahuzura, rigatakaza umwimerere w’amazi y’Amakera. Abaturage barasaba ko aya makera yabungabungwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba abaturage kuba baretse gukoresha aya mazi, mu gihe hagishakwa uburyo yajya atunganywa isuku yayo ikaba yizewe.

Nubwo aya makera akunzwe kunyobwa n’abaturage, usangamo imyanda myinshi irimo itabora nk’amasashe ndetse na palastike, bihumanya ibidukikije.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

U Buhinde: Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we amurishije inzoka y’inshira

EDITORIAL

Imbuga nkoranyamba zimeze nk’ifarashi ishobora kukuyobya cyangwa ikakuyobora

EDITORIAL

Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y’umunota umwe ngo umuntu apfe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar