Image default
Ubuzima

Musanze: Hari gukorwa ubushakashatsi ku ndwara y’imidido

Indwara y’imidido (Podoconiosis) ni imwe mu ndwara zisanzwe zifatwa nk’izitataweho mu Rwanda, kuri ubu zahagurukiwe na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo zivurwe nibinashoboka zirandurwe urundu. Intara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hagaragara abarwaye iyi ndwara, uyirwaye akaba arangwa no kubyimba ibirenge n’amaguru, iyo ativuje kare bishobora kumuviramo no kubyimba urwagashya.

Photo Internet

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhenderi, Dr Muhire Philibert yatangaje ko ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, guhera mu mwaka wa 2022 bari gukora ubushakashatsi ku ndwara y’imidido bukazarangira mu 2026. Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri yabwiye abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA tariki ya 24 Kamena 2024, ko hari gukorwa ubushakashatsi ku ndwara y’imidido.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bugamije kumenya impamvu yayo (Imidido) y’umwihariko mu gace runaka, isano iyi ndwara ifitanye n’ubutaka bw’ino aha (Musanze), n’imiti ishobora kuyivura. Ni ubushakashatsi bugamije kumenya imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kuri iyo ndwara.”

 Dr Muhire Philibert

Yarakomeje ati: “Dufite centre ebyiri zikurikirana abarwayi b’imidido hano mu Karere ka Musanze, imwe iri mu kigo nderabuzima cya Gataraga, indi ikorera mu babikira ba St Vincent hano mu mujyi wa Musanze. Ubushakashatsi twabutangiye mu mpera za 2022, buracyari mu ntangiriro ariko twageze ku rwego rwo gutangira gufata ibipimo by’amaraso kugira ngo turebe ko hari icyo twashobora kubona muri izo mpamvu mvuze hejuru. Ni ubushakashatsi buzagera mu mwaka wa 2026 nibwo dushobora kuzamenya ibyavuyemo tukagira icyo dutangaza.”

Dr. Muhire yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buri no gukorerwa mu Karere ka Burera, dore ko naho hajya hagaragara abarwaye imidido.

“Hari aho usanga urugo rwose rurwaye imidido”

Tuyisenge Theoneste, atuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko imidido ihangayikishije. Yaravuze ati: “Imidido irahangayikishije cyane kuko nko mu gace ntuyemo nzi urugo rurimo abantu batatu bose bayirwaye. Twifuza ko MINISANTE yadufasha kubona urukingo rw’iyi ndwara.”

Imidido yandura ite?

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze, Mbarushimana Emmanuel, avuga ko bahagurukiye gushishikariza abaturage kwirinda iyi ndwara. Aganira n’abanyamakuru ubwo basuraga iki kigo nderabuzi yagize ati: “Mu baturage ibihumbi 100 bivuriza kuri iki kigo nderabuzima, abantu bane gusa nibo barwaye imidido. Si benshi kandi si bake kuko n’iyo yaba umwe aba agomba kuvurwa akitabwaho. Dukorana n’abajyanama b’ubuzima bakajya muri buri rugo babona umuntu urwaye imidido bakamutuzanira.”

   Mbarushimana Emmanuel

Mbarushimana avuga ko imidido atari icyorezo, ariko kandi ngo kuvura uwamaze kwandura bifata igihe kirekire cyane kuruta kwirinda. Ashishikariza abaturage kugira isuku ihagije ku mubiri no kwambara inkweto, agatangaza ko bimwe mu byagaragaye ibishobora gutera ibyago byo kurwara imidido bikomoka ku mitere y’ubutaka burimo ubutare, akavuga ko gukandagira mu itaka cyane ntukarabe bishobora kwongera ibyago byo kurwara imidido.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Gushyukwa igihe kinini kugeza ubwo ubabara mu kiziba cy’inda ni uburwayi ?

Emma-Marie

Wari uziko ko kwikinisha bishobora kwica umuntu bakamuhamba?

Emma-marie

Uyu munsi mu Rwanda habonetse abantu 93 banduye Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar