Image default
Amakuru

Musanze: Hari imbwa irembye irimo serumu

Muri ibyo bitaro havurirwa amatungo atandukanye arimo amagufi n’amaremare.
Nk’ibindi bitaro bisanzwe, bagira aho bakirira abarwayi (amatungo arwaye), aho basuzumira abarwayi, Laboratwari, n’aho bakirira indembe, aho babagira amatungo ariko batagamije kuyarya ahubwo bagamije kuyavura.

Umugamga muri ibi bitaro witwa Christophe Ntakirutimana yasobanuye ibikorerwa muri ibi bitaro, avuga ko by’umwihariko nko muri Laboratwari basuzumiramo ibizamini bakura nko ku matungo aba yapfuye, bakamenya impamvu zatumye apfa.

Uburyo bwo kuvura amatungo muri ibi bitaro buri ku rwego rwo hejuru kugeza n’ubwo arembye ahabwa ibitaro ndetse akaba yaterwa na serumu nk’uko byagaragaye ku mbwa yari iharwariye.

Hari nk’imbwa baba babaze bazikuramo nyababyeyi cyangwa ingabo bakazikona, bikaba ngombwa ko babanza kuziha ibitaro kugira ngo ikinya baziteye kibanze kizishiremo.

Ba nyiri iri vuriro bavuga ko hari abantu bafite amatungo nyamara batarumva ko ari ngombwa kuvuza amatungo, ndetse bamwe bakabifata nk’aho bihabanye n’umuco nyarwanda, ariko ngo iyo myumvire ikwiriye guhinduka.

Christophe Ntakirutimana uvura amatungo muri ibyo bitaro ati “Hari aborora amatungo arimo nk’imbwa n’injangwe bagamije kwishimisha gusa, yanarwara bakumva atari ngombwa kuyavuza, agapfa, nyamara bashoboraga kuyazana hano tukayavura.

Usibye kuvura amatungo yarwaye, ngo banakingira andi atararwara bakayarinda indwara zikunze kuyibasira harimo nk’ibisazi by’imbwa.

SRC:Kigali Today

Related posts

How to Solve the Four Most Common Skincare Problems

Emma-marie

Goma : Ingaruka z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ziteye impungenge abaganga

EDITORIAL

“Mu Rwanda abatari munsi ya 200 basaba guhindurirwa amazina buri kwezi”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar