Mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 hizihirijwe umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’Abana Bato, Umuyobozi w’ Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) yibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu kongera ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwa, kwita ku mikurire, imirire n’isuku by’abana.

Muri iki gikorwa cyitabirwa n’ababyeyi, abarezi b’abana, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye ababyeyi gushyira mu bikorwa imbonezamikurire y’abana bato uko bikwiye bakibanda cyane ku myaka 2 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, ibarwa kuva umwana agisamwa, kuko ari cyo gihe gikomeye umwana ashobora kugwingiriramo.
Yagize ati “Ni ngombwa ko duharanira cyane kongera umubare w’ingo mbonezamikurire, atar’ukongera umubare gusa ahubwo kongera umubare w’ingo zikora neza zujuje ibisabwa. Babyeyi turi kumwe hano ni mwembwe ba mbere mugomba kwita ku mwana. […]abandi tukaza kubafasha nk’abafatanyabikorwa.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kugira ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwa, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hari gahunda yo Kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato dore ko byanagarutsweho mu myanzuro y’inama y’Igihugu y’umushyikirano ya 18.
“Kurwanya imigenzereze mibi ifite uruhare mu igwingira ry’abana”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitezi Alice, yashimira ababyeyi batanze ingo zabo ngo zikoreremo ingo mbonezamikurire.
Yavuze ati “Ntabwo nareka kandi gushimira ababyeyi b’umutima mwiza bemeye kuduha ingo zabo ngo tuzikoremo ingo mbonezamikurire z’abana bato tuzi neza ko ari ikiguzi gikomeye, ariko tukabasaba kugirango zikore neza zujuje ibisabwa.”
Nyirandimubanzi Domina, utuye mu Murenge wa Ndora ni umwe mu babyeyi bafita umwana mu rugo mbonezamikurire. Ati “Umwana wanjye w’imyaka 5 mbere ntiyari azi kuvuga yari ajunjamye, ariko ubu ni umwana ushabutse kandi uzi gusabana n’abandi ku buryo ubona ko ubwonko bwe bwakangutse[…]ikibazo dufite ni ikijyanye no kubura amazi ngo twite ku isuku yabo uko bikwiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yagaragaje ko muri aka Karere hari ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zatoranijwe zigera ku 1272, izikorera hafi y’abaturage ni 12 naho izikorera mu ku bigo by’amashuri ni 74. Abana barererwa muri izo ngo bari hagati y’imyaka 3-6, abakobwa ni 21,837, abahungu ni 19,616.
Hakaba hakenewe ubushobozi bwo kubaka Urugo mbonezamikurire rw’ikitegererezo muri aka karere, dore ko kugeza ubu ntaruhari, hakenewe kandi gushyira imbaraga mu bikorwa remezo by’amazi, ubushobozi bw’amafaranga yo kugaburira abana bo mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo ndetse no gufasha abarezi (caregivers) kubona insimburamubyizi.
Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, bivuze ko bagabanutseho 5% ugereranyije n’ibyari mu bushakashatsi buheruka bwo muri 2014-2015. Ni mu gihe hasigaye igihe gito ngo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1 2017-2024) igere ku musozo, igwingira mu bana rigomba kugera nibura kuri 19% cyangwa munsi yaho.
Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa