Image default
Abantu

Ndimbati ari mu maboko ya RIB

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yamirije aya makuru IGIHE ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.

Related posts

Uganda: Ingo za Bobi Wine na Besigye ‘zagoswe’

EDITORIAL

USA: Indirimbo y’umwana w’umwirabura w’imyaka 12 yamagana ivanguraruhu yamugize ikirangirire

Emma-marie

Uganda:Abatinyanyi bazahanishwa igifungo cya burundu hamwe n’icyo gupfa ku bahamijwe ibyaha

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar