Abaturage b’ingeri zitandukanye mu Karere ka Ngororero baravuga ko bishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize u Rwanda rubohowe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, akabasaba kubisigasira.

Uyu muyobozi ashimira ingabo zabohoye u Rwanda, ubu rukaba rutemba ituze n’iterambere, akaba asanga umunsi mukuru wo kwibohora ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyo Abanyarwanda bamaze kugezwaho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umuyobozi w’Aka karere yagize ati : “Umunsi mukuru wo kwibohora ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyo tumaze kugezwaho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul KAGAME. Mu gihe twishimira ibi byiza twagejejweho, ni umwanya mwiza na none wo gusubiza amaso inyuma tukiyibutsa amateka y’igihugu cyacu, tugasobanukirwa neza n’icyatumye hatangizwa urugamba rwo kubohora igihugu cyarangwaga n’itonesha , guheza no gutoteza Abanyarwanda bamwe.”
Nkuko akomeza abishimangira, ngo ni n’umwanya mwiza wo gufatira ingamba hamwe zo gusigasira umutekano uhari waharaniwe n’intwari z’u Rwanda ndetse hakazirikanwa gufata ingamba zihamye zo kwihutisha iterambere ry’igihugu hifashishijwe amahirwe atandukanye atangwa n’Ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe
Bamwe mu batuye muri Ngororero barimo Mukagahima Eugenie utuye mu Murenge wa Kageyo barashima cyane cyane umutekano bafite, aho bakora imirimo yabo nta nkomyi, agashima ko bafite n’ ibikorwa remezo bitandukanye bibafasha kwihuta mu iterambere.
“Imiyoborere myiza y’u Rwanda iduteye ishema”
Me Nzabihimana Jean Claude, wavukiye mu Karere ka Ngororero nawe afite byinshi yishimira, agira ati : “Nkanjye wavukiye mu Ngororero, mu cyahoze ari Kingogo, icyo nishimira cyiza cyabaye nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icya mbere, kuri njye, nkiri muto sinarinzi ko kwiga amashuri yisumbuye byazambaho kuko nabonaga bagenzi banjye basoza amashuri abanza bagafata isuka kandi nabwo bagakora ubuhinzi mu buryo bwa gakondo.”
Akomeza yungamo ati : “ Ndashima uburyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, yadukanguriye kwiga kugeza naho nanjye nize. Ubu Ngororero ifite amashuri yisumbuye atanga ubumenyi buhagije. Ikindi abize kaminuza twariyongereye kubera imiyoborere myiza.”
Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, akavuga ko imyaka 28 isigiye Abanyarwanda icyizere cy’ejo hazaza. Yagize ati : “Imiyoborere myiza y’u Rwanda iduteye ishema!”

Mu myubakire igezweho abaturage bishimiye inyubako z’amagorofa zubatswe muri Ngororero zifasha gutanga serivisi zitandukanye zigatangirwa ahantu heza.
Abaturage bishimiye kandi amazu yubatswe ku Umukore wa Rwabugiri arimo amacumbi, salle n’aho abantu biyakirira bica akanyota.
Hari n’abishimira uburyo mu Ngororero ubu hatemba ituze n’amahoro nyuma y’uko Leta ishyize imbaraga mu guhashya abacengezi batezaga umutekano muke mbere y’umwaka wa 2000, ubu abaturage bakaba bakora imirimo yabo ntacyo bikanga.
Ngororero irakataje mu rugamba rw’ iterambere
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko abaturage mbere nta mashanyarazi ahagije bari bafite ubu bageze kuri 52% baha abaturage amashanyarazi kandi muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1) muri 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi 100%.
Abaturage mbere nta mazi meza bari bafite ubu bageze kuri 84% baha abaturage amazi meza kandi muri 2024 abaturage bazaba bafite amazi ku kigero cy’100%.
Mu guteza imbere imigenderanire, barishimira ibiraro bibiri bya Satinsyi na Rubagabaga byuzuye bizacaho umuhanda wa Kaburimbo uhuza akarere ka Ngororero na Musanze.
Hanishimirwa kandi uko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugenda wiyongera ku buryo mu karere bageze ku inka 78,202 zinjiza amafaranga ku borozi batandukanye bakiteza imbere.
Uretse ibyo, harishimirwa ibigo mboneza mikurire y’abana (ECDs) byubatswe bifasha mu mikurire myiza y’abana, ibiraro byo mu kirere (footbridges) byubatswe bifasha ubuhahirane hagati y’imirenge no kurinda impfu za hato na hato zagaragaraga abaturage batwarwa n’imigezi ya Satinsyi na Muhembe igihe yabaga yuzuye.
Kugeza ubu, ikindi cyiza cyo kwishimira, uko iminsi igenda iza, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda igenda yongera ingengo y’imari mu gukemura ibibazo abaturage baba bafite.
Mu mibereho myiza y’abaturage
Harishimirwa ko basoje uyu mwaka, kwishyura ubwisungane mu kwivuza byarazamutse bigera kuri 91,28%. Uretse ibyo, ibigo by’ingoboka ( health posts) 31 byubatswe byose bikora neza, bitanga serivisi z’ubuzima. Hari kandi serivisi zo kuboneza urubyaro (family planning) ,kwipisha ku bagore batwite, kubyarira kwa muganga n’izindi serivisi nziza zitangirwa kwa muganga.
Abaturage bishimiye ko bahawe inkingo za covid-19 ubu bakaba bari mu mirimo yabo isanzwe, bishimiye kandi uko abana babo bakurikiranwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira. Si ibyo gusa kandi kuko banishimiye uko uburezi bwitaweho hongerwa ibyumba by’amashuri n’abarimu muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi no kurwanya ubujiji biciye mu masomero y’abantu bakuru.
Mu bindi bavuga bishimiye harimo gahunda ya VUP mu nkingi zayo zitandukanye, bakavuga ko yakuye benshi mu bukene bukabije, ubu bakaba baratangiye kwigira, abandi nabo bakaba baragejejweho gahunda ya GIRINKA Munyarwanda yabafashije kwikura mu bukene no kwihaza mu biribwa. Abaturage bafite ubumuga bishimiye uburyo bahabwa inyunganirangingo zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abaturage barishimira umutekano bafite, aho bakora imirimo yabo nta nkomyi
Abaturage batagiraga aho kuba bishimiye uburyo bubakiwe amazu(160) abandi bagasanirwa amazu(130), ubwiherero bwubatswe(211), toilets zasanwe(299).
Mayor Nkusi Christophe, avuga ko akarere ka Ngororero kavuye kure, ubu intambwe yatewe ikaba ishimishije ariko urugendo rugikomeje kugira ngo ibitaragerwaho nabyo bizagerweho mu gihe cya vuba.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Gafite ubuso bwa Kilometero kare 679 n’abaturage bagera kuri 407,940. Ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri ndetse n’ubukerarugendo.
Rose Mukagahizi