Image default
Utuntu n'utundi

Nigeria: Leta ya Kaduna yemeje gushahura abafashe abagore ku ngufu

Inteko ishingamategeko yo muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yemeje gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu gucyeba udusabo tw’intanga ngabo, nk’igihano ku bahamijwe n’inkiko gufata abagore ku ngufu.

Hafsat Baba, komiseri ushinzwe abagore n’iterambere ry’umuryango muri iyo leta, yavuze ko icyo cyemezo ari “inkuru nziza”.

Yongeyeho ko “bizaca intege” abasambanya abagore ku ngufu.

BBC yatangaje ko byitezwe ko ubu Nasir Ahmad el-Rufai, Guverineri wa leta ya Kaduna, agiye gushyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko kugira ngo uhinduke itegeko muri iyo leta.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ba guverineri ba leta zigize Nigeria batangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera gufata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa by’urugomo byibasira abagore n’abana.

Umubare w’imanza z’abacyekwaho gufata abagore ku ngufu uracyari ku kigero cyo hasi, ndetse ipfunwe akenshi rituma abagore bafashwe ku ngufu babiceceka.

Related posts

Igikuba cyacitse kubera umukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we

EDITORIAL

Abagabo bafite intanga zidafite ireme bagiriwe inama yo kunywa isupu y’inyanya

EDITORIAL

Wari uziko kwinukiriza ‘umusuzi’ bishobora kuvura indwara zimwe na zimwe?

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar