Image default
Mu mahanga

Nigeria: ONU yamaganye itegeko ryo gushahura uwasambanyije umwana

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Michelle Bachelet, yamaganye itegeko riherutse gutorwa muri Nigeria ryo gushahura uwahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Iri tegeko rivuga ko umuntu w’igitsinagabo akuze uzahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 zashahurwa, akanahabwa igihano cy’urupfu, umuntu w’igitsinagore ukuze uzahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana, akatwa imiyoborantanga anahabwe gihano cy’urupfu.

Mu itangazo yasohoye avuga ati: “Ibihano nk’ibi vyo gushahura hamwe no gukata uturingoti dutwara intanga-ngore ntibizoshobora gukuraho inzitizi zose zituma abantu bataronka ubutungane, kandi nta n’uko bizokuraho ico caha”.

Michelle Bachelet

Mu itangazo yasohoye, Michelle Bachelet yagize ati “Ibihano nk’ibyo byo gushahura abagabo no gukata imiyoborantanga y’abagabo binyuranije n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, abuza iyicarubozo n’ubundi bwoko bw’ibihano bihohotera ikiremwamuntu.

Mu mezi makeya ashize, muri Nigeria humvikanye inkuru nyinshi z’abaturage binubira ko benshi mu bafata abana ku ngufu batabihanirwa. Leta ya Kaduna  ikaba ari yonyine yafashe itegeko nk’iri ryerekeye guhana abasambanya abana.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Gusubira inyuma kwa M23 ‘Nta kizere dufite ko byarangiye’

EDITORIAL

Imodoka nyinshi z’intambara z’Uburusiya zerekeje i Kyiv

EDITORIAL

USA: James Mattis wari minisitiri w’ingabo wa Trump yarakajwe n’imyitwarire ye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar