Image default
Abantu

Kigali: Abakobwa bavuga ko bari batunzwe no gukora uburaya barasaba Leta ubufasha

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bari batunzwe no gukora uburaya baratabaza Leta ngo kuko muri ibi bihe bya Covid-19 babuze abakiriya bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kubura ubukode, kubura icyo kurya n’ibindi.

Biganjemo abo mu Karere ka Nyarugenge bari hagati y’imyaka 20 na 30 bavuga ko mbere y’umwaduko wa Covid-19 bakoraga uburaya bagakorera FRW ari hagati ya 5000FRW na 10.000 FRW ku mugabo umwe (bo babita abakiriya).

Bemeza ko mbere bari babayeho neza ugereranije no muri iki gihe cya Covid kuko hari n’abatahanaga arenze ibihumbi 5 cg 10.

Bamwe mu baganiriye na IRIBA News uko babayeho. Mukamana Aurore utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umurenge wa Nyakabanda yagize ati “Ubu se ni uwuhe mugabo waguha ibihumbi 5 cyangwa ibihumbi bibiri muri Covid? abagabo barabuze ubu dusambamira 1000 cyangwa munsi yayo kugira ngo gusa umuntu abone icyo kurya. Turasaba Leta kutugoboka”.

Uwera Anita (izina twarihinduye kuko yabidusabye)  utuye ahitwa kokobe mu Murenge wa Nyakabanda nawe avuga ko abayeho nabi muri ibi bihe. Ati “Ni ikibazo gikomeye nta bakiriya baboneka kubera corona. Ubuyobozi bukwiye kuduha ubufasha kuko inzara imeze nabi”.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Uhagaharariye  umuryango mu Karere ka Nyarugenge Mujawamariya console avuga ko abakora uburaya bashobora kuba barafashirijwe mu bandi baturage kuko hatabayeho kubavangura.

Ati “Bashobora kuba barafashijwe kuko batashoboraga kwitandukanya n’abandi baturage ariko ntamwihariko wabo wabayeho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, ahamya ko aba bagore n’abakobwa bahawe ubufasha.

Ati “Hari ubufasha bwagiye butangwa cyane ku miryango itishoboye kandi abo bagore batishoboye nabo barimo nubwo ibyo bakora atari umwuga”.

Yakomeje avuga ko hari umushinga witwa Gibe Direct Aid, wahaye abagore n’abakobwa batishoboye inkunga y’amafaranga atishyurwa, buri muntu akaba ahabwa 150.000FRW.

Thamimu H.

Related posts

USA: Nicki Minaj n’umugabo we barezwe mu Rukiko

Emma-Marie

Musanze: Hari abaforomo batanyuzwe n’uburyo bahagaritswe mu kazi

Emma-Marie

Musenyeri Carlo Maria Vigano utavuga rumwe na Papa Francis yaciwe muri Kiliziya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar