Image default
Abantu

Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije.

Kigali today yatangaje ko Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imitimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Nsengiyumva (Igisupusupu) yongerewe mu bahanzi bazitabira ibitaramo bya 'Iwacu Muzika Festival' - Teradig News

Icyo cyaha cyo gusambanya umwana yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Iby’inyigisho za Pasiteri Paul Mackenzie wategetse abasaga 100 kwiyicisha inzara kugeza banogotse

EDITORIAL

Gasabo: Umugore utaramenyekana yataye abana b’ibitambambuga arigendera

Emma-marie

Huye: Imbamutima za Uwamwezi winjiza agatubutse kubera Avoka

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar