Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yahwituye abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite bagakemura burundu ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bafite.
Tariki ya 25 Ukwakira 2024, u Rwanda rwizihije umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa wihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr. Cyubahiro Bagabe, yahwituye ab’inyamasheke, ahari umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu Rwanda, ababwira ko bidakwiye ko abana b’u Rwanda bagwingira kandi mu by’ukuri ibyo kurya bitabuze.
Yaravuze ati “Nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kurwara bwaki kandi ibiribwa bitabuze. Ntabwo turi Igihugu gitunzwe n’imfashanyo, ibiribwa birahari[…]kubona ibiribwa bihagije ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda”.
“Muri iyi Ntara y’Iburengerazuba ukuyemo Uturere twa Nyabihu na Ngororero ahandi hose Uturere twinshi dukora ku Kivu, mufite amafi ikindi ni Intara yeramo imbuto. Babyeyi bayobozi abana bacu ntabwo bakwiye kugira ikibazo cy’ubugwire.”
“Natwe bidutera isoni”
Habanabakize Fred, ni umuhinzi mworozi utuye mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko iyo yumvise ko akarere avukamo kari ku isonga mu kugira abana bagwingiye bimutera isoni.
Yaravuze ati: “Natwe bidutera isoni kumva ko turi mu ba mbere batihaza mu biribwa, turi mu bambere bafite abana bagwingiye kandi nyamara akarere kacu ntacyo kabuze. Dufite ubutaka bwera, dufite ikivu kibamo amafi n’isambaza, imboga ndetse n’imbuto turabyeza cyane. Ubonye amakamyo agemura imboga n’imbuto tweza muri Congo, warangiza ukumva ngo ntitwihagije mu biribwa biteye isoni n’agahinda.”
Uwiduhaye Rose nawe atuye mu Murenge wa Kanjongo. Yaravuze ati: “Ikibazo dufite ni imyumvire kuko ibiryo turabifite ahubwo tubimarira ku isoko kugirango twibonere amafaranga tukibagirwa ko abana bacu bakeneye kurya indyo yuzuye. Ubu rero ubwo ikibazo cyagaragaye tugiye kwisubiraho.”
Intara y’Iburengerazuba, iri ku isonga mu kugira ijanisha rinini ry’abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi. Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bwakozwe mu mwaka wa 2020 bukagaragaza ko abana bagwingiye mu gihugu hose babarirwa ku ijanisha rya 33%, mu gihe mu Karera ka Nyamasheke bari kuri 38%.
Imibare kandi igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke, 36% by’abaturage bose batabasha kubona ibyo kurya bihagije, mu gihe ku rwego rw’Igihugu, abatabasha kubona ibyo kurya bihagije ari kuri 22%.
iriba.news@gmail.com