Image default
Ubuzima

Nyabihu: Hatangijwe ikimina cyo kondora no gukumira imirire mibi mu bana

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo konsa bufite insanganyamatsiko igira iti “umwana wonse neza ni ishema ryange” , ku bufatanye na USAID/Gikuriro Kuri Bose, mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ‘Ikimina cyo kondora no gukumira imirire mibi mu bana.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kabatwa, cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana  National Child Development Agency (NCDA) kuri uyu wa 8 Kanama 2024.

Imidugudu 36 y’icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kwita ku mikurire myiza y’abana yahawe amafaranga 8,100,000 yo gutangiza ikimina cyo kondora abana bafite imirire mibi, aho buri mudugudu wahawe 225,000 frw.

Image

Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta, yibukije ababyeyi akamaro ko konsa, asaba abagize umuryango gufasha umubyeyi wonsa no kumuba hafi.

Yagize ati: “Kubura ufasha umubyeyi imirimo yo mu rugo nyuma yo kubyara bituma abura amashereka ntiyonse neza. Abagabo hamwe n’abandi bagize umuryango baba bakwiye kumuba hafi kuko iyo ahangayitse atabasha guhembera kandi nta kintu na kimwe gisimbura amashereka ku mwana.”

Dr. Aline Uwimana, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri RBC yavuze ko umwana  utonkejwe neza ashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira.

Yagize ati: “Hamwe n’abajyanama b’ubuzima, dukomeza gushishikariza ababyeyi konsa abana babo neza by’umwihariko mu mezi atandatu ya mbere nta kindi babavangiye.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yashimiye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ati: “N’ubwo utanga ibere ari nyina w’umwana, abagize umuryango, Se w’umwana ndetse n’abakoresha dufite inshingano ikomeye yo kubigiramo uruhare[…]twibukiranye ko umwana wonse neza, agira ubwenge agateza Igihugu n’umuryango imbere.”

Sindikubwaho Mathias na Nyiramajyambere Thacienne batuye mu Murenge wa Kabatwa mu Kagari ka Gihorwe, ni bamwe mu bavuga ko batari bazi neza akamaro ko konsa umwana.

Nyiramajambere ati: “Sinari nzi neza ko amashereka agira uruhare rukomeye mu buzima bwose bw’umwana.”

Sindikubwabo nawe ati: “Njyewe nari nziko iyo umugore wanjye yabyaye nkamuhahira ibyo arya biba bihagije. Ariko hano batubwiye ko ibyo bidahagije, ahubwo uba ugomba no kumuba hafi umafasha imirimo yo mu rugo ukanamubwira amagambo meza igihe yonsa kuko bimufasha kubona amashereka.”

Image

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’ingo mu 2015 (DHS 2015), bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu nta kindi babavangiye bangana 87,3%.

Nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu 2020 umubare wabo waragabanutse ugera kuri 80,9%. Abonsaga amezi hagati y’ane n’atanu bari 80,8% mu 2015, mu gihe mu 2020 bagabanutse bakagera kuri 68,1%.

inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/amashereka-ni-urukingo-rwa-mbere-ku-mwana-ncda/

Photo: NCDA

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Menya indyo zifasha ubwonko gukora neza

Emma-Marie

‘Kugona’ imwe mu mpamvu zitera umutwe udakira

Ndahiriwe Jean Bosco

Nyabihu: Bishimiye ibikoresho by’isuku bagenewe na Hinga Weze

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar