Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu 62 baturuka mu madini atandukanye barimo gusengera munsi y’urutare barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Aba bantu bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo bafatirwa mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Gaturo.
Igikorwa cyo gufata aba bantu cyari kiyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Byuma ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Pierre Gahutu Tebuka.

Yagize ati” Muri bariya bantu harimo abaturutse mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu, baraza bagahura n’abandi baturutse mu mirenge yo mu Karere ka Nyabihu. Bariya bose ntabwo bipimishije mbere yo guhura kugira ngo bamenye uko bahagaze, bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi bityo bakagenda bakwirakwiza ubwandu mu baturage bose.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Byuma yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bose uko ari 62 bafatwa. Yibukije abaturage ko amakoraniro atemewe muri iki gihe usibye ko n’ubusanzwe uburyo barimo gusengamo butemewe.
SSP Byumba yavuze ko Polisi yari imaze iminsi mike imenye amakuru ko hari abantu bajya mu buvumo munsi y’urutare ruba mu Mudugudu wa Gaturo bakajya mu masengesho. Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu Polisi yahise itegura igikorwa cyo kubafata nibwo yasanze bariya bantu 62 barimo kubyiganira mu buvumo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Ati”Ntabwo Polisi y’u Rwanda izigera yemerera bamwe mu baturage bashaka gukururira abandi akaga ko kwandura COVID-19. Dufatanije n’abaturage bamaze kumva ubukana bw’iki cyorezo, tuzakomeza gufata abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.”