Image default
Abantu

Nyagatare: DASSO na Gitifu bagiranye amakimbirane n’umworozi Safari bahagaritswe mu kazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel wafashe amashusho na DASSO warwanye n’umworozi Safari George bahagaritswe mu kazi.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko umuyobozi uri mu nshingano akwiye kubikora kinyamwuga kandi bidakwiye ko ajya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye.

Ati “Ntabwo byaba ari byo umuyobozi kujya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye aho kuba kinyamwuga kuko ibibazo byose tubamo bigira n’amabwiriza abigenga, iyo umuntu ahuye n’ikibazo agira uko acyitwaramo n’abantu yitabaza, ntajya mu kibazo ngo akibemo wenyine ubwe.”

Avuga ko iyo abayobozi bagiye mu kibazo bakabona barwanywa cyangwa bahohoterwa biyambaza izindi nzego ariko ibikorwa bigakorwa neza.

Mushabe yibutsa ariko abaturage ko na bo bafite inshingano zo kubaha abayobozi bari mu nshingano.

Agira ati “Abaturage bakwiye kumenya ko badakwiye guteza ibibazo ubuyobozi bushinzwe kubarinda, abantu bose bakwiye kubahana kandi iyo bubahana baba bubaha inshingano buri wese afite ahabwa n’amategeko.”

Twahirwa Gabriel na DASSO bahagaritswe mu gihe kitazwi ngo ubuyobozi buzajya busuzuma kikaba cyaba kinini cyangwa gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ku bijyanye na Safari George , ngo ntacyo yabivugaho kuko arimo gukurikiranwa n’amategeko.

Twahirwa Gabriel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uhagaritswe by’agateganyo mu Murenge wa Karangazi, nyuma ya Rutayisire Sam wayoboraga Akagari ka Mbare, wahagaritswe amezi abiri kubera abagorozi bari bamaze igihe basengera mu ke ntabimenyeshe.

Na we akaba yarahagaritswe nyuma y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Ndamage Andrew na we wahagaritswe amezi abiri kubera ikibazo cy’Abagorozi.

SRC:KT

 

Related posts

Agahinda ka Ndekyezi wapfushije abantu 8 bazize Ebola

EDITORIAL

Evaliste Ndayishimiye ugiye kuba Perezida w’u Burundi ni muntu ki?

Emma-marie

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barafunze

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar