Image default
Abantu

Nyarugenge: Ashavuzwa n’uwamusambanyije akanamutera inda afite imyaka 16 widegembya

Niwengabire Dativa (amazina twayahinduye)utuye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, umurenge Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge avuga ko yatewe inda  afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza nyuma yo guhabwa ikinini gisinziriza muri Fanta akamusambanya kuri ubu akaba yidegembya.

Uyu mukobwa umaze kuzuza imyaka 18 abana n’umwana we w’imyaka ibiri y’amavuko hamwe na nyina(nyirakuru w’uyu mwana) ukora akazi k’ubuyede mu buzima avuga ko butaboroheye nyuma yo gusambanwa, agaterwa inda.

Iganira na Iriba News, Ingabire yagize ati “Nigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza noneho duhurira mu nzira ambwira ko yankunze aranshuka njya kumusura angurira fanta nyinyweye nta ubwenge nshiduka ari saa moya zijoro kandi nambaye ubusa mu gihe nari namusuye saa munani z’amanywa”.

Akomeza avuga nyuma yaho yatashye ananiwe cyane nyina amubaza aho avuye aramushuka ariko nyuma y’igihe gito itangira kumva atameze neza.

Ati “Nyine hashize igihe gito inda itangira kunkoroga mama arabicyeka aza ku ishuri banjyana kwa muganga barapima basanga ntwite inkuru isakara uko”.

Ingabire ashimangira ko nyuma yo gutwara inda yabayeho nabi kuko yahise acikishiriza amashuri anaba iciro ry’imigani muri bagenzibe ku buryo byamuteraga impfunwe ryo kubonana na bagenzi be.

Ihurizo ry’ubuzima kuri Ingabire n’umwana we

Avuga ko abayeho nabi kuko uwamuteye inda yidegembya, atigeze aryozwa ibyo yakoze kandi ko nta kintu na kimwe ajya amufasha mu bijyanye no kwita ku mwana.

Ati “Mbayeho nabi mama ni umuyede kubona icyo kugaburira umwana  kuko hari igihe mama abura ikiraka nko muri ibi bihe bya covid. Ikimbabaza cyane kugeza ubu nuko uwanteye inda yidegembya kandi ntacyo amfasha. Ikibazo nakigejeje mu buyobozi ntibagira icyo babikoraho. Ubu umwana agize umwaka n’amezi umunani”.

Avuga ko abangamirwa nuko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bwinzego zibanze no muri RIB ariko ntibagire icyo bagikoraho kugeza ubwo umwana we amaze kugira umwaka n’amezi umunani”.

Ingabire  yakomeje avuga ko uwamuteye inda, ari umusore w’imyaka w’imyaka 28 y’amavuko, akaba yifuza ubufasha kugirango abashe kwita ku mwana we dore ko no kubona ubukode bw’inzu ari ingorabahizi kuri nyina.

Mu mwaka wa 2016, abangavu barasambanyijwe baterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656, iy’abatewe inda muri uyu mwaka wa 2020 ntiratangazwa.

Thamimu Hakizimana

Related posts

Rutsiro: Bigabije urutoki rw’ushinzwe umutekano bararika hasi

Emma-Marie

Rubavu: Umukuru w’umudugudu aracyekwaho kumena ubugabo bw’umunyerondo

Emma-Marie

USA: Abanyarwanda 4 baracyekwaho gushimuta umwana bakamusambanya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar