Image default
Ubutabera

Nyagatare: ‘Safari’ arashinjwa gukubita no kubangamira ubuyobozi

Safari George, Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye, Ubushinjacyaha bumushinja gukubita no kubangamira ubuyobozi.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeli, ubwo yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha burega Safari George, icyaha cyo gukubita no kubangamira ubuyobozi. Bukaba bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe yacika ubutabera.

Safari George n’umwunganizi we, Me Mugwiza Fidel, babwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyabaye kwari ukwirwanaho.

Safari yabwiye urukiko ko DASSO yabanje guciraho imyambaro umushumba we, amurekuye yirukansa Safari ashaka kumukubita undi nawe aritabara.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, saa cyenda z’igicamunsi.

SRC:KT

Related posts

Lt Colonel Munyarugarama wacyekwagaho uruhare muri jenoside amaze imyaka 20 apfuye

EDITORIAL

Umutangabuhamya ati “Mu gipangu cya Kabuga ku Kimironko Interahamwe zahakoreraga imyitozo”

EDITORIAL

Gicumbi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu yafunzwe by’agateganyo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar