Image default
Amakuru Uburezi

Nyamasheke: Ibyumba by’amashuri bisaga 60 byatawe na rwiyemezamirimo

Abatuye akarere ka Nyamahasheke baravuga ko hari ibyumba by’amashuri bisaga 60, byatawe na rwiyemezamirimo wabyubakaga abisiga bituzuye.

Ni ibyumba biri mu mirenge itandukanye nka Kanjongo, Bushekeri, Rangiro na Cyato.

Hamwe ngo byatangiye gusenyuka ahandi abanyeshuri babyigiramo bituzuye.

Nko ku ishuri ribanza rya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, ibyo byumba uko ari bitandatu byarangiritse bikomeye, bimwe sima isize hasi yararimbaguritse ishiramo, isuku yabyo iragoye kubera ko bishaje n’ibindi bibazo byinshi bihagaragara.

Aha kuri iri shuri kandi uwo rwiyemezamirimo yanataye ubwiherero butandatu butuzuye none bwarasenyutse.

Ni ikibazo Umuyobozi  w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie aherutse kugeza kuri Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu nka kimwe mu bibazo bikomeye.

Mukamasabo yavuze ko  uwo rwiyemezamirimo yari yarahawe ako kazi na minisiteri y’Uburezi.

SRC:RBA

Related posts

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Hari abize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora

EDITORIAL

Ese koko Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yaba igiye kwimuka?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar