Image default
Abantu

Nyanza: Hari abagore bavuga ko hari uburenganzira babuzwa

Nubwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryigishwa kugirango umugabo n’umugore bumve ko bafite uburenganzira bungana, hari bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko hari uburenganzira babuzwa.

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko abagabo babo hari imitungo baba bashaka kwikubira kandi barafatanyije kuyishaka.

Tuyizere Asia(izina twarihinduye) utuye mu Murenge wa Busasamana, yabwiye Iriba News ko umugabo we amwima uburenganzira ku mutungo).

Ati “Sinshobora gufata itungo ngo ndigurishe nguremo agatenge ko kwambara cyangwa nikenure mu bundi buryo kandi ayo matungo yose dufite twafatanyije kuyagura ndetse ninjye ufitemo uruhare runini kuko inka abyiri dufite naziguze mu mugabane iwacu bampaye.”

Akomeza avuga ko iyo asabye umugabo we ko babiganiraho amutera utwatsi, akamubwira ko ari we ufite uburenganzira ku mitungo yose bafite.

Umuhazabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyanza Muhongerwa Darie avuga ko ikibazo cyo guheza abagore ku mitungo bakizi ariko atari muri Nyanza gusa, kandi bo ubwabo hari icyo bagikoraho.

Ati Dukora ubukangurambaga bwo kubasobanurira ko bafite uburenganzira ku mutungo nk’umugore n’umugabo, gusa hari benshi baba batarasezeranye twibutsa ibyiza byo gusezerana bakabyumva ni uko icyorezo Covid-19 cyadukomye mu nkokora guhuza abantu bitemewe mu rwego rwo kwirinda, ariko tuzajya dukora ubukangurambaga kugira ngo ibyo guheza umugore ku mutungo bicike.”

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Trump yiyemeje guhangana n’igitugu cy’ibigo binini by’ikoranabuhanga

EDITORIAL

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D’arc yavuze ‘Yego’

EDITORIAL

Umunyamakuru wishwe n’uwishyuwe 5$ yababaje benshi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar