Image default
Utuntu n'utundi

Impamvu abagore/kobwa bavuga amagambo menshi yamenyekanye

Inzobere mu bumenyamuntu zivuga ko kuvuga amagambo menshi ku gitsinagore bijyanye n’imikorere y’ubwonko bwabo ndetse n’uko baremye.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’inzobere mu bumenyamuntu bwagaragaje ko agace k’ubwonko gashinzwe ibijyanye no kuvuga ku bagore kaba ari kanini inshuro ziri hagati ya 20 na 30 ku ijana kurenza abagabo.

Byashoboka ko iyi ngingo ariyo ifasha abagore kwitwara neza mu bizamini byo kuvuga ndetse no kubasha gufata mu mutwe amagambo bumva avugwa n’undi muntu mu gihe gito.

Inkuru dukesha ‘Delta Magazine’ igaragaza ko ku bagabo, agace k’ubwonko kagenzura ibijyanye no kuvuga gaherereye mu gice cy’ibumoso cy’ubwonko gusa, naho ku bagore ako gace kakaba gaherereye mu bice byombi by’ubwonko iburyo n’ibumoso.

Abagore rero bakaba bakoresha utwo duce twombi mu gusubiza ibibazo bijyanye n’ubumenyi bw’indimi no kuzivuga naho abagabo bagakoresha agace kamwe gusa ak’ibumoso.

Bityo tugendeye kuri ubu bushakashatsi, twavuga ko kugira amagambo menshi atari inenge ahubwo ari ikintu kiza abagore bihariye barusha abagabo. Aha ni mu gihe baba bakoresheje iyo mpano neza atari bimwe tuvuga ko umuntu avugagura amagambo menshi abandi bita ubusutwa n’ubudode.

Kuvuga amagambo menshi ku bagore, bibafasha gushyiraho no kunoza imibanire yabo n’abandi bantu muri sosiyete, ibi bikorwa n’igice cy’ibumoso cy’ubwonko.

Kuvugira kuri telephone igihe kirekire ngo bishobora kuba umuti wa stress ku bagore kandi bagakunda kuba ahantu hari abandi bantu aho babasha kuvuga kugirango amagambo abarimo babashe kuyasohora.

Aha abagabo bagirwa inama ko bakwiye kujya batanga impano zidasanzwe ku bagaore babo, bakabaha umwanya wo kuganira nabo. Kuvuga akumvwa, bitumwa umugore yigirira ikizere akumva ko afite agaciro.

Musinga XV

Related posts

Uburyohe bw’urukundo hagati ya Kris Jenner na Corey Gamble arusha imyaka 25 (Amafoto)

Emma-marie

Wari uziko imiterere y’amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ?

Emma-Marie

Wari uziko gusinzira nyuma ya saa yine z’ijoro bigira ingaruka ku buzima?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar