Image default
Amakuru Politike

OXFAM yahagaritse ibikorwa byayo mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo

Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam) wahagaritse ibikorwa byawo wakoreraga mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo wasohoye ku wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 uyu muryango watangaje ko ugiye gusubukura ibikorwa byawo hirya no hino ku Isi ariko kubera ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Coronavirus, ibyo bikorwa bisubukurwa ariko ntibigere mu bihugu 18 muri 66 uwo muryango wari usanzwe ukoreramo.

Hari hashize imyaka ibiri gusa Umuryango Oxfarm utangaje ingengabihe yawo y’ibikorwa by’imyaka 10 byari bigamije iterambere muri rusange iyi gahunda ikaba igamije kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa bawo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imiryango ikennye, ikunze kurangwamo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyambanga mukuru wa Oxfam Chema Vera avuga ko ahavaga inkunga zitandukanye, n’ibikorwa byatumaga Oxfam ibona amafaranga yo gukoresha hashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kandi kikaba kitaragabanya cyane ubukana ku buryo byinshi mu bikorwa byanahagaze.

Src:KTPress

Related posts

RGB yasabye amadini n’amatorero kurinda abayoboke babo inyigisho zabayobya

Emma-marie

“Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021”

EDITORIAL

Kwibuka 26: Twasuye Mamashenge, umwana ugaragara muri video irimo ubuhamya bukomeye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar