Image default
Amakuru

Hari ababyeyi basobanukiwe ibanga ry’ibikinisho mu gukangura ubwonko bw’abana

Ababyeyi bamwe bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibikinisho no gukinisha abana hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana no kubarinda kugwingira.

Uburyo umwana yitabwaho mu myaka ye ya mbere y’ubuzima, kuva agisamwa na nyuma yo kuvuka, bigira uruhare rukomeye mu gukangura ubwonko bwe bikamuherekeza mu myigire ye, mu mibanire ndetse bikaba ikiraro cy’ ubukungu n’iterambere mu gihe kirambye cy’ubuzima bwe.

Iri banga hari ababyeyi bamaze kurisobanukirwa bamenya ko kwita ku mwana atari ukumugaburira no kumwambika gusa, ahubwo ko no kumushakira ibikinisho ndetse no kumukinisha bikangura ubwonko bwe.

Dusabirema Claire na Mugabo Vianney batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, babwiye Iriba News inyungu babonye mu gushakira umwana wabo ibikinisho no kumukinisha.

Mugabo atiUmwana wacu wari ufite amezi atandatu yahoraga ajunjamye, aho umusize akaba ariho umusanga kandi nta bundi burwayi yari afite. Umunsi umwe naherekeje madamu kumukingiza umukozi wa NECDP adusobanurira akamaro k’ibikinisho mu gukangura ubwonko bw’umwana. Nyuma y’izo nyigisho natangiye kujya nkora utunyugunyugu mu mpapuro nkazunguza imbere ye, ukabona aratega amaboko ashaka kudufata, uko agenda akura ngakora udukinisho tujyanye n’ikigero cye ubu amaze kugira imyaka ibiri n’igice urabona ko ari umwana ushabutse cyane ubwonko bwe bwarakangutse”.

Uyu mubyeyi kimwe n’abandi batandukanye twaganiriye bahwitura abagikerensa gukinisha abana no kubakorera ibikinisho.

Hari umugore watubwiye ati “Imbyaro eshanu nabyaye, umuhererezi niwe ubona ashabutse cyane kurusha bakuru be no mu ishuri aratsinda cyane kuko niwe twitayeho nyuma yo kumenya akamaro ko gukinisha umwana no kumuha ibikinisho, ikindi kandi twamubyaye iterambere rimaze kuba ryinshi ku maradiyo ndetse no mu nama zitandukanye batwigisha ko tugomba kwita ku mwana kuva agisamwa”.

Gukangura ubwonko bw’umwana ni ingenzi mu mikurire ye

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, Dr Asiimwe Anita, akunze kubigarukaho ko gukangura ubwonko bw’umwana kuva akiri mu nda ari ingirakamaro kuko bimugiraho ingaruka nziza ku buzima bwe bwose

Akunze kuvuga ati “Uburyo umwana yitabwaho mu myaka ye ya mbere y’ubuzima, kuva agisamwa na nyuma yo kuvuka, bigira uruhare rukomeye ku buzima bwe , uburezi imibanire n’ubukungu mu gihe kirambye cy’ubuzima bwa muntu.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko ibi ari ngombwa cyane mu guteza imbere imitekerereze, imbamutima, imibanire n’abandi no gukura mu gihagararo n’imiterere y’ingingo z’umwana.

Imibare yatangajwe na NECDP mu 2019, igaragaza ko 30% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ibikinisho bibiri cyangwa birenzeho, bagakangurira ababyeyi kugira uruhare rwo gushakira abana ibikinisho bahereye ku bikoresho bakoresha mu buzima bwa buri munsi nk’impapuro, imyenda ishaje n’ibindi.

Photo:NECDP

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Impaka ku mabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana umubyeyi utambitse agapfukamunwa umwana uri hejuru y’imyaka ibiri

Emma-marie

Hari ibyo abaturage basanga bikwiye kunozwa mu mushinga w’itegeko ry’ubutaka

Ndahiriwe Jean Bosco

U Rwanda rwifatanije n’Abarundi kunamira Perezida Nkurunziza

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar