Image default
Abantu

Papa Benedigito ararembye

Papa Benedigito wahoze ari umushumba wa Kiriziya Gatorika “Ararembye”. Umushumba wa kiriziya gatorika, Papa Fransisiko uyu munsi kuwa gatatu, yavuze ko, Papa Benedigito arwaye cyane. Abwira abantu muri rusange, Papa Fransisiko yasabye amasengesho yihariye kuri Benedigito.

Mw’itangazo, umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni yagize ati: “Nshobora kubihamya ko mu masaha make ashize, ubuzima bwe bwagiye busubira inyuma biturutse ku myaka y’ubukure imaze kwigira imbere”. Yakomeje agira ati: “Ubu ibintu biri mu buryo, abaganga bakomeje kumukurikirira hafi”.

Benedict XVI was 'a prophet' of Church's future, Pope Francis tells Malta's Jesuits
Vatikani yavuze ko Papa Fransisiko yagiye kureba Benedigito. Uyu mukambwe w’imyaka 95 yasezeye ku mirimo mu mwaka wa 2013. Mu byo yatanze nk’impamvu, harimo ubuzima bwe bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bwagendaga busubira inyuma. Ni we Papa wa mbere weguye mu myaka 600. Kuva icyo gihe yakomeje kuba mu kigo cy’abihaye Imana ku butaka bwa Vatikani. Mu mafoto yagiye agaragara hanze, Benedigito yabonekaga nk’ufite intege nke.

@VOA

Related posts

Umugore wa Kizza Besigye yavuze ko umugabo we afunze binyuranije n’amategeko

EDITORIAL

Abanyarwandakazi baba muri Canada bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye  

EDITORIAL

Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abibye Moto

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar