Umudipolomate ucyuye igihe, Umubiligi Johan Swinnen, wabaye ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, avuga ko isiganwa ry’amagare ritagombaga kubera mu Rwanda.
Ambasaderi Johan Swinnen yahamagajwe na Perezida w’urukiko rwa Rubanda i Paris, yatanze ubuhamya kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2025. Yavuze ko yabaye ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda kuva 1990 kugeza 1994, ari n’aho yakoreye bwa mbere.
Yavuze ko atishimiye kuba isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi riri kubera mu Rwanda, igihugu yavuze ko “kica amategeko mpuzamahanga.”
Yanibajije impamvu “Hatabayeho iperereza mpuzamahanga ku ihanurwa ry’indege ku ya 6 Mata 1994?”
“Mu 1990 ntabwo hari intambara, ahubwo hari inzara.”
Yavuze ko koko RTLM yakomeje gukwiza urwango, ariko n’ibyabaye mu Burundi byabigizemo uruhare. Yakomeje kwibaza niba Perezida KAGAME yari afite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside hakiri kare.
Perezida w’urukiko yagarutse ku magambo Swinnen wavuze ko igihugu cyari “gihamye ubwo yahageraga.” Yamutangarije ko ibyo bitumvikana kubera ibibazo bikomeye byabaye mbere y’imyaka ya 1990. Swinnen yavuze ko icyo gihe mu 1990 “ntabwo hari intambara, ahubwo hari inzara.”
Perezida yamubajije ku bikorwa by’ihutirwa byabaye nyuma y’ihanurwa ry’indege ku ya 6 Mata 1994, nko gushyiraho bariyeri no kwica abantu vuba cyane. Swinnen yavuze ko koko ibyo byabaye, ariko yabisobanura nk’igisubizo cy’imiterere y’imiryango n’uburyo yari yubatse mu gihugu.”
Perezida yibukije inyandiko zikwiza urwango ku Abatutsi, harimo n’Amategeko icumi y’Abahutu”. Umutangabuhamya yemeye ko ayo mategeko yari “amakuba kandi atihanganirwa.”
Ambasaderi Swinnen hamwe na Dr. Munyemana
Perezida yamubajije niba hari ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi byashyigikiye guverinoma yiyise iy’abatabazi, Swinnen yavuze ko atabizi neza, ariko ko hariho ubucuti hagati yabo.
Perezida yamubajije niba guverinoma y’agateganyo yarashyigikiye Jenoside, Swinnen yasubije ko iyo guverinoma “yashishikarije abantu kwihorera, igashyigikira Jenoside, ariko ntiyashyizeho imbaraga zo guhagarika ubwicanyi.”
Yakomeje avuga ko urwango ku batutsi rwari no ku bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Perezida yamubajije niba azi Dr. Munyemana, asubiza ko amuzi gusa kubera urubanza rwa mbere.
Ku kibazo cy’uko Sosthène MUNYEMANA yabashije guhunga anyuze muri Zayire, Swinnen yavuze ko atazi neza uko byagenze.
Nyuma y’ibi, abavoka, abashinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa bakomeje kumubaza ibibazo byinshi.
Mu gihe cy’ibazwa, Swinnen yemeye ko Jenoside ari iyakorewe Abatutsi, mu gihe yari mbere yatangiye akoresha imvugo “Jenoside yakorewe Abanyarwanda”.
Ambasaderi Swinnen ni umwe mu batangabuhamya bahamajwe na mu rubanza rwa Charles Onana, urukiko rwo mu Bufaransa rukaba rwaramuhamije icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyaha cyahamye Charles Onana gishingiye ku bikubiye mu gitabo yanditse cyasohotse mu Ukwakira 2019, kigaruka ku bikorwa bya Operation Turquoise yise ‘Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent’.
Urubanza mu bujurire rwa Sosthène Munyemana, rwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 16 /9/2025, biteganijwe ko hazumvwa abatangabuhamya batandukanye barimo abazava mu Rwanda ndetse n’abari mu mahanga.
Munyemana w’imyaka 69 y’amavuko, mu ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24, amaze guhamwa n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kwitabira umugambi wo gutegura ibyo byaha, yakoreye muri Segiteri ya Tumba mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Urukiko rukaba rwanavuze ko yatatiriye ‘indahiro y’abaganga’ yo kurengera ubuzima no gudatererana umuntu uri mu kaga.
Src: CPCR