Image default
Amakuru

Paul Muvunyi arafunze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwemeje ko umunyemari Paul Muvunyi afunze, akaba akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

Ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

 

Related posts

Minisitiri w’Intebe yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo biri muri WASAC

EDITORIAL

Bugesera: Inka zatawe muri yombi zikicishwa inzara zashavuje abantu

EDITORIAL

Rwanda: Japan announces support to Burundian refugees hosted in Mahama Camp

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar