Uyu munsi kuwa gatanu biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahura na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo.
Ibinyamakuru muri DR Congo biremeza ko perezida w’iki gihugu ubu uri i Goma aza guhura na mugenzi we Paul Kagame, amakuru avuga kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame aza kwakira Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, bazasura uyu muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro.
Kuva Perezida Tshisekedi yajya ku butegetsi umubano w’u Rwanda na DR Congo wifashe neza, nk’uko aba bategetsi bombi bagiye babitangaza mu gihe gishize.
Ibibareba bashobora kuganiraho?
BBC yanditse ko bimwe mu bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi bishobora kuba ingingo zo kuganiraho no kumvikanaho hagati yabo.
Ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ishinjwa no guhungabanya umutekano wa DR Congo, igira ibirindiro mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.
Inzobere za ONU/UN mu gihe gishize zavuze ko zabonye ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo mu bikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba, ibyo leta zombi zahakanye.
Icyorezo cya Covid-19 ubu cyugarije ibihugu byombi mu buhahirane n’ubukungu ni ikindi kibazo gishobora kuganirwa n’aba bakuru b’ibihugu.
Umubano w’u Rwanda na Uganda nawo ushobora kugarukwaho.
Tshisekedi mu cyumweru gishize wahuye na Yoweri Museveni ku mupaka wa Mpondwe/Kasindi kandi mu gihe gishize yabaye umuhuza wa Kigali na Kampala, nahura na Paul Kagame uyu munsi ashobora gukomeza umuhate we w’ubuhuza ku bw’inyungu za politiki n’inyungu za rubanda.
Ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ni indi ngingo bombi bashobora kuganiraho.
Ibireba akarere na Africa
Tshisekedi, kuwa gatatu yari i Maputo mu nama y’ibihugu bigize Africa y’Amajyepfo (SADEC) ku kibazo cy’inyeshyamba mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique, n’inyeshyamba za ADF muri DR Congo.
Inama ya SADEC kuwa gatatu yemeje kohereza muri Mozambique ingabo z’ibihugu gufasha ubutegetsi bwa Maputo kurangiza icyo kibazo, ntihavuzwe ibihugu byose izo ngabo zizavamo.
Iyi ni indi ngingo ishobora kuganirwaho n’aba bategetsi bombi, mu gihe mu mpera z’ukwa kane Perezida Filipe Nyusi nawe yari i Kigali “kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado”, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence kibivuga.
Ikibazo cy’intambara muri Tigray, nacyo cyaba ingingo baganiraho uyu munsi, cyane cyane mu gihe ubu Perezida Tshisekedi akuriye komisiyo y’Ubumwe bwa Africa isabwa kugira icyo igikoraho.
Perezida Kagame ashobora kubonana na Tshisekedi nyuma y’uko ejo kuwa kane yakiriye mu biro bye i Kigali intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu bihugu byo mu ihembe rya Africa.
Iriba.news@gmail.com