Image default
Politike

Perezida Kagame yifurije umwaka mushya Ingabo z’u Rwanda n’abandi bo mu nzego zishinzwe umutekano

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda,yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021;umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Image

Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame yavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzego z’umutekano ko nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19, bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga.

Image

Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu  butumwa hanze y’igihugu byaba binyuze mu masezerano hagati n’ibihugu cyangwa se mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.

Yavuze ko kuba bari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ari ikimenyetso cyo kwitanga kwabo mu guharanira amahoro n’ituze kumugabane wabo ndetse no hanze yawo.Umukuru w’igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bashima cyane ubwo bitange bwabo.

Image

Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano abasaba gukomera kwimakaza no kudatezuka ku ndangagaciro n’umutima w’u Rwanda. Yabasabye kdi gukomeza kuzamura ibendera ry’igihugu no gukomeza gukora bazirikana icyizere bagiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo.

SRC:RBA

Related posts

Guma mu rugo yongerewe iminsi 15

Emma-marie

“Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo”-Video

EDITORIAL

COVID-19: Perezida Kagame yasubije abibaza ko  “$1 M” yahaye AU yagombaga kugabanywa abanyarwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar