Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze(REB) rurimo gukora ubukangurambaga mu turere dutandatu aritwo Nyagatare, Gatsibo, Gisagara, Rubavu, Gicumbi na Kirehe, bugamije gukangurira abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara kugana amasomero abegereye.
Ni ubukangurambaga bwatangiye ku wa 23 Nzeri 2024 bukazageza ku wa 26 Nzeri 2024, buje nyuma yuko utu turere twagaragayemo umubare munini w’abantu bafite imyaka 15 kuzamura batazigusoma, kwandika no kubara nk’uko byagaragajwe n’ibarura ry’abaturage n’imiturire ryabaye mu mwaka wa 2022.
Akarere ka Nyagatare niko kaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara bagera ku bihumbi 87,359, Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri na 80,290, Akarere Gisagara ku mwanya wa gatatu n’abaturage 70,743 Akarere ka Rubavu ku mwanya wa kane n’abaturage 70,622 Akarere ka Gicumbi ku mwanya wa gatanu n’abaturage 67,907 mu gihe Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa gatandatu n’abaturage 67,680.
Ni muri urwo rwego REB irimo gukora ubukangurambaga muri utwo turere dufite umubare mu nini w’abaturage batazi gusoma,kwandika no kubara kurusha utundi kugirango bagane amasomero bigishwe.
Habasa Ange Felix, Umukozi ushinzwe Uburezi bw’abantu bakuru muri REB yavuze ko intego ya REB ari ugukomeza gufasha abantu bakuru batazi gusoma ,kwandika no kubara ku byiga binyuze mu gutanga amahugurwa abigisha no kugeza integanyanyigisho n’imfashanyigisho zifite ireme ku masomero.
Yaravuze ati: “Ibi bizafasha aba baturage kongera ubumenyi, ubushobozi n’ubukesha muri byose dore ko n’icyerekezo cy’Igihugu cyacu 2050 gishyira Uburezi (Human Development) mu nkingi eshanu cyubakiyeho. REB izakomeza kwita ku burezi bw’aba bantu bakuru no guhugura abigisha uko ingengo y’imari izagenda iboneka.Izi ngamba zitanga ikizere ko kuri iyi manda y’Umukuru w’Igihugu izarangira muri 2029 umubare munini w’abanyarwanda bazaba bazi gusoma ,kwandika no kubara uziyongera muri rusange.”
Imibare yatangajwe na ‘World Population Review’ igaragaza ko ku isi abazi gusoma no kwandika ari 86,3%. Abagabo bari hagati y’imyaka 15 gusubiza hejuru bazi gusoma no kwandika bangana na 90% mu gihe abagore ari 82,7%.
Ku mugabane w’Afurika, mu bihugu bifite abaturage bake bajijutse ku isonga haza Tchad ifite ijanisha rya 22,31%; Guinea (32,00%) na Sudani y’Epfo (34,52%).
Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, imibare yo mu 2021 igaragaza ko ikigereranyo cy’abazi gusoma no kwandika mu Burundi cyari 74,71 %; Tanzania ari 81,8 %, Uganda ari 79, % na 86% muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyavuye mu ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire ryo mu 2022, bigaragaza ko 2.954.770 mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, batigeze bakandagira mu ishuri. Aba bangana na 22,3%. Mu bice by’imijyi abatarageze mu ishuri ni 18% ugereranyije na 24% mu byaro, mu gihe umubare w’abagore batageze ari 23 % abagabo bakaba 21 % . Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% barenga miliyoni 6,5.
src: REB