Image default
Ubuzima

Virus ya Marburg yageze mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu gihugu habonetse “abarwayi bake” bafite virus ya Marburg, kandi harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho yaturutse.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rivuga ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye. Itangazo ntirivuga ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima iyi ndwara yabonetsemo.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rikurikiye amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko hari abakora kwa muganga bamaze kwicwa n’iyi ndwara mu minsi micye ishize muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’ubuzima ntiyavuze niba hari umuntu cyangwa abantu bishwe n’iyi ndwara kugeza ubu.

Ni indwara yandurira mu gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abantu bagiye bakoranaho n’ababonetseho iyi ndwara.

Icyo OMS ivuga kuri Virus ya Marburg

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ‘OMS’  rivuga ko iyi virusi ijya gusa cyane na Ebola.

Virus ya Marburg yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduriye nyuma y’icyumweru bagapfa mu biza byayo byakurikiranye mu 1967 muri:

  • Marburg na Frankfurt, mu Budagi
  • Belgrade muri Serbia

Iyi ndwara basanze yaraje iturutse mu nkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda.

Ariko kuva icyo gihe iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa.

Ahabonetse virus ya Marburg ikomeye:

2017 – Uganda: abantu batatu nibo bayanduye, bose barapfuye

2012 – Uganda: 15 barayanduye, bane barapfuye

2005 – Angola: 374 barayanduye, 329 barapfuye

1998-2000 – DR Congo: 154 baranduye, 128 barapfuye

1967 – Ubudage: 29 baranduye, barindwi barapfuye

Twifashishije inkuru ya BBC

Related posts

Wari uzi ko kuryama wambaye ubusa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Emma-marie

Amasengesho, amashuri n’izindi gahunda zihuza abantu benshi byahagaritswe mu Rwanda

Emma-marie

Gutera akabariro byibuze rimwe mu cyumweru byongera iminsi yo kubaho-Ubushakashatsi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar