Image default
Politike

RGB yasabye amadini n’amatorero kurinda abayoboke babo inyigisho zabayobya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, cyasabye abayobozi b’amadini gukangurira abayoboke babo kwirinda inyigisho zabayobya, ahubwo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu ajyanye no kwirinda icyorezo cya  COVID9.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RGB mu gicuku cyo ku itariki ya 16 Werurwe bugira buti “Muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID9, turasaba Abayobozi b’amadini n’amatorero gukangurira abayoboke babo kwirinda ubuhanuzi  n’imyigishirize byabayobya,

Turasaba buri wese gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu arebana no kwirinda no kurinda abandi Coronavirus,

RGB  iramagana inyigisho zose zatangwa zitajyanye  n’ukuri zishobora kuyobya abaturage zibajyana mu myifatire n’imigirire bidakwiye.”

iribanews@gmail.com

 

Related posts

Tariki 2 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abatutsi bari mu nkambi ya Kabgayi

Emma-marie

Igihe kirageze ngo twumve ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose tugomba kubana mu mahoro-Gen Kazura Jean Bosco

EDITORIAL

U Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa na DR Congo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar