Ubutumwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘RIB’ rwashyize kuri Twitter buragira buti ” RIB station ya Kamembe ifunze abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.”
Bamwe mubakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ndetse bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe. Ibyaha bakurikiranweho ubu babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.
Ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare ndetse bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha. RIB irihanganisha abantu babuze ababo ndetse nabagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.
RIB iributsa na none ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.
SRC: RIB
Iriba.news@gmail.com