Image default
Abantu

Rubavu: Haravugwa abiyita ‘Abuzukuru ba Shitani’ bahohotera abaturage

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Rubavu baravuga ko bahohoterwa n’abiyise ‘abuzukuru ba shitani’ bitwaza ibyuma n’inzembe bakabambura ibyo bafite.

Abaturage batandukanye baganiriye na TV1 bavuze ko iri tsinda ryiganjemo abana baba bazerera hirya no hino mu Mujyi wa Rubavu.

Umwe mu baturage yagize ati “Abuzukuru ba shitani ni abana bagendana ibyuma n’inzembe mugahura bakagutega bakagukata n’inzembe wabaza polisi wayitabaza bakakubwira ko abo bana batujuje imyaka yo gufungwa.”

Undi ati “Ni abana b’abanyarugomo baba bafite ibyuma n’inzembe n’imisumari, uwo bahuye nawe wese baramwambura[…]uva gukorere igihumbi bakakiwakira mu nzira ni ibibazo.”

Umwe mu baturage yavuze ko aba biyita abuzukuru ba shitani baba bafite inzembe, imisumari n’ibyuma bifashisha bambura abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Nzabonimpa Deogratias, avuga ko ubuyobozi bw’aka karere butari buzi iri tsinda gusa ngo bugiye gufatanya n’abanyerondo mu guhangana naryo.

Yagize ati “Mu mujyi hari ubwo habonekamo abafite indangagaciro z’ubujura zo kwitwara nabi sinzi niba twavuga ko ari n’indangagaciro bitesha agaciro bajya mu bujura. Iryo zina wari uvuze sintekereza ko ribaho ni umutwe utazwi cyakoze uwo mutwe niba ariko muwita ntawo dufite. Ibyo ngibyo rero ntekereza ko tutabivugaho byinshi ahubwo icyo twareba ni ugukomeza kurushaho guha serivise nziza umuturage wacu. Irondo ry’umwuga rigakora neza n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bagakorana umunsi ku munsi, icyabangamira, icyahutaza umutekano w’umuturage cyose cyikavanwaho.”

Yongeyeho ko aba bana bashobora kuba ari abana basabiriza mu muhanda, ubuyobozi bukaba bufite gahunda zo kubakura mu muhanda, ashishikariza n’ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, abana nabo bakubahiriza uburere bahabwa n’ababyeyi.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Kirehe: Abakobwa batatu na nyina baracyekwaho kwica Se bamutemaguye

Emma-marie

Rusesabagina arasaba ko yahabwa amafunguro yihariye

EDITORIAL

Charlene Ruto akomeje kuvugisha abanya-Kenya amangambure

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar