Image default
Abantu

Fiona Muthoni Ntarindwa arashinja Dr Kayumba gushaka kumusambanya

Umunyamakuru wa CNBC Africa Fiona Muthoni Ntarindwa wakoreye na TV10 yivugiye ko Dr Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato muri Mutarama 2017 .

Fiona wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere  muri Miss Africa yabereye muri Nigeria mu 2017, mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko ari we watabarijwe na Kamaraba Salva kuwa 17 Werurwe 2021.

Icyo gihe Kamaraba yavuze ko avugira inshuti ye atavuze izina, avuga ko iyo nshuri ye yamubwiye ko Dr Kayumba Christopher yashatse kuyifata ku ngufu yasinze, ku bw’amahirwe iramucika. Icyo gihe ngo iyi nshuti ya Kamaraba yari yagiye kwa Kayumba  mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali ngo baganire ku buryo yamufasha kubona internship (kwimenyereza umwuga) muri RBA. Kayumba ngo yashatse kumusambanya ku gahato aramwishikanuza birangira amucitse, Kamaraba asaba ko Kayumba yakurikiranwa n’ubutabera.

 “Umwalimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”

Fiona Muthoni Ntarindwa, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.  Abantu batandukanye bahise bamubaza impamvu atabivuze bikiba agategereza imyaka irenga itatu.

Fiona Muthoni Ntarindwa

Ati “Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?”

Yakomeje avuga ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.” Yakomeje avuga ko yavuze ko kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina atari ibintu byoroshye kuko“wumva uri wenyine, nta muntu n’umwe uzagutega amatwi cyangwa ngo yizere ibyo uvuga”.

Icyo Kayumba abivugaho

Dr Kayumba nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, akanamenyesha RIB yavuze ko ibyatangajwe na Fiona Muthoni Ntarindwa ari ikinyoma no gushaka kumuharabika. avuga ko nubwo Ntarindwa avuga ko yari agiye gufatwa ku ngufu mu 2017, “yakomeje kuntumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 na 2019”. Yanavuze ko Ntarindwa yamusabaga ko bahura bari bonyine ariko undi akabyanga.

Ati “Oya ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

“Iyaba mwari muzi uko abo Kayumba yashatse gufata ku ngufu bangana”

Nyuma y’ubutumwa bwa Fiona, uwitwa Nathalie Munyampenda nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati  “ Ibyakubayeho  byambabaje nshuti Fiona kandi ndakumva rwose. Kayumba ni umuntu mubi wakoresheje ububasha yari afite ku banyeshuri be kugira ngo ahemukire abakobwa cyangwa [abagore] yigishaga. Bamwe muri twe barabivuze mu myaka myinshi yashize twabibwiye Polisi ariko ntacyo yakoze kugeza ubwo hagira umwe uhaguruka akabivuga. Ndagushimiye Fiona”

      Dr Kayumba Christopher

Munyampenda avuga ko hari abagabo benshi bazahaguruka bakumva ko Kayumba abeshyerwa ariko ko bagomba kuzirikana agahinda abakobwa bafashwe cyangwa byageragejwe ko bafatwa ku ngufu basigarana.

Yabajije abo bagabo ati: “ Ariko ubwo muzi umubare w’abakobwa Kayumba yagerageje gufata ku ngufu bakareka ishuri ry’itangazamakuru kubera we? Mwari mukwiye kugira isoni kubera ibyo mukora.”

Dr Christopher Kayumba uherutse gushinga ishyaka ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) Ku wa 23 Werurwe, RIB yatangaje ko yamuhamagaje kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we wamushinjaga gushaka kumufata ku ngufu. Ni ikirego cyakiriwe mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Rwamagana: Bifuza ko urubanza rw’umwalimu wabasambanyirije umwana rwazabera mu ruhame

Emma-Marie

Agahinda k’abagore bakuyemo inda

Emma-Marie

RDB and Zipline join forces to promotes tourism and made in Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar